Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rumaze gutahura abantu 81 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo gufasha abanyeshuri gukopera mu bizamini bya leta bisoza amashuri abanza by’umwaka w’amashuri wa 2025/2026.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 05 Nzeri 2026, RIB yerekanye abantu 39 muri 81 bakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko abatawe muri yombi baru mu byiciro bitandukanye, harimo abayobozi bo mu nzego z’ibanze, abashinzwe uburezi ndetse n’abakozi n’abarezi bo mu bigo by’amashuri.
Mu bakurikiranyweho ibyo byaha harimo Visi Meya w’Akarere ka Kirehe Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukandayisenga Janviere, ndetse na Visi Meya w’Akarere ka Nyamasheke Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Muhayeyezu Joseph Désiré.
Harimo kandi abayobozi bashinzwe uburezi mu Turere twa Kirehe, Ngoma, Nyamasheke na Rubavu. Abandi batawe muri yombi ni abashinzwe uburezi mu Mirenge, abayobozi b’ibigo by’amashuri 13 ndetse n’abandi bakozi batandukanye b’ibigo by’amashuri.
Muri abo bayobozi b’ibigo by’amashuri, bane ni abo mu Karere ka Kirehe, umwe muri Ngoma, babiri bo muri Kayonza, umwe wo muri Nyamasheke na batanu bo mu Karere ka Rubavu.
RIB kandi yataye muri yombi abarezi, abakozi b’ibigo by’amashuri, abashinzwe ibaruramari ndetse n’abashinzwe amasomero muri ibyo bigo, bose bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo gutuma abanyeshuri babona ibisubizo by’ibizamini mu buryo butemewe.
Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko iperereza ryakozwe kugeza ubu ryibanze mu Turere dutanu. Muri Kirehe hafashwe abantu 21, Ngoma hafatwa 7, Kayonza hafatwa batatu, Nyamasheke hafatwa 15, naho Rubavu hafatwa abantu 35.
Uko “gukora umuti” byakorwaga
Umuvugizi wa RIB yavuze ko bamwe mu bakekwaho ibi byaha babikoraga bihishe inyuma y’imvugo ngo ni “ugufasha abana”, abandi bakabyita “gutekinika”, mu gihe abandi babyitaga “gukora umuti”.
Yasobanuye ko kugira ngo ubwo buriganya bushoboke, abakekwaho kubukora babanzaga gutegura uburyo bazabushyira mu bikorwa, cyane cyane bagashaka abarimu bizeye bazahagarara mu byumba by’ibizamini kandi bakabika ibanga.
Dr. Murangira yavuze ko mu gutegura abagenzuzi b’ibizamini, kuva ku rwego rw’ikigo kugeza ku rwego rw’Akarere, hategurwaga urutonde rw’abarimu bagombaga kugira uruhare muri icyo gikorwa.
Yagize ati: “Iyo ikizamini kimaze gutangazwa, tuvuge niba ari isomo ry’Imibare, mu bagenzura ibizamini haba harimo uwigisha ya mibare, agahita afata rwa rupapuro akihuta agakosora vuba vuba. Yamara gukosora, akandika ibisubizo, akinjira mu ishuri, uwarushinzwe icyumba agahagarara ku muryango akamucungira, ubundi akabwira abana ibisubizo, abana bakabyandika.”
Dr. Murangira yavuze ko ubwo buryo bwatumaga abanyeshuri bahabwa ibisubizo by’ibizamini bari gukora, bikabafasha gutsinda mu buryo butari ubushingiye ku bumenyi bwabo.
Ibyaha bakekwaho n’ibihano biteganywa n’amategeko
RIB yavuze ko abakekwaho ibi bikorwa bakurikiranyweho ibyaha bitatu by’ingenzi. Harimo gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite, guhimba cyangwa guhindura inyandiko no kuzikoresha, ndetse no kumena ibanga ry’akazi.
Icyaha cyo gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu bwite giteganywa n’Ingingo ya 15 y’Itegeko Nº 54/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Iyi ngingo ivuga ko umukozi wa Leta cyangwa undi muntu uri mu rwego rwa Leta ukoresha umwanya w’umurimo we cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya, agakora igikorwa kibujijwe n’itegeko cyangwa ntakore igikorwa ategetswe n’itegeko, agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo ahamwe n’icyo cyaha n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5,000,000 Frw) ariko atarenze miliyoni 10 (10,000,000 Frw).
Iyo icyo cyaha gikozwe hagamijwe kubona inyungu ibarwa mu mafaranga, uwagihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Ku cyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, Ingingo ya 276 y’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, uhimba inyandiko, agahindura inyandiko cyangwa umukono, cyangwa agakoresha inyandiko mpimbano abizi, aba akoze icyaha.
Iyo ahamwe n’icyo cyaha n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyoni eshatu (3,000,000 Frw) na miliyoni eshanu (5,000,000 Frw), cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ku bijyanye no kumena ibanga ry’akazi, amategeko ateganya ko umuntu ufite ibanga ry’akazi kubera inshingano cyangwa umwanya afite, iyo arimennye mu gihe akiri mu kazi cyangwa amaze kukavamo, aba akoze icyaha.
Iyo ahamwe n’icyo cyaha n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2,000,000 Frw) ariko atarenze miliyoni eshatu (3,000,000 Frw).
RIB yakomeje ivuga ko iperereza kuri ibi bikorwa rigikomeje, mu gihe abantu 81 bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu gufasha abanyeshuri gukopera no kubona ibisubizo by’ibizamini bya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Like This Post? Related Posts