Abantu
nibura batanu bapfuye, abandi batanu barakomereka nyuma y’uko indege itwara
imizigo ya Amazon Air yakoze impanuka ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Miami
International Airport muri Leta ya Florida, muri Amerika. Iyi mpanuka yabaye ku
Cyumweru, tariki ya 6 Nzeri 2026, ubwo indege yari igiye kugwa
Indege yari Boeing
767-300, ikora nka Prime Air Flight 7598, ikaba yarakoreraga Amazon itwawe
n’ikigo cy’indege zitwara imizigo cyitwa 21 Air. Yari ivuye i San Juan muri
Puerto Rico, yerekeza i Miami.
Nk’uko
abashinzwe umutekano w’indege babitangaje, indege yageze ku kibuga ahagana saa
1:58–2:00 z’amanywa, ariko ntiyabasha guhagarara neza. Yarenze ku mpera
z’umuhanda w’indege, isohoka ku kibuga maze igonga imodoka nyinshi zari hafi
y’ikibuga, nyuma ihita ifatwa n’umuriro.
Abatangabuhamya
ndetse n’amashusho y’aho byabereye byagaragaje umwotsi mwinshi wazamutse mu
kirere nyuma y’impanuka. Abashinzwe kuzimya umuriro n’abatabazi barenga 60
bahise bajya ahabereye impanuka, batangira kuzimya umuriro no gutabara abantu
bari bagwiriwe n’ibice by’indege cyangwa bari mu modoka.
Abayobozi ba
Miami-Dade batangaje ko abantu batanu bapfuye, mu gihe abandi batanu bajyanywe
mu bitaro. Batatu muri bo bagize ibibazo
bikomeye, mu gihe abandi babiri bari bafite ibikomere bidakomeye cyane.
Kugeza ubu,
abayobozi ntibaratangaza amazina y’abahitanywe n’iyi mpanuka. Hari kandi
hakomeje gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane niba abapfuye bose bari bari
ku butaka cyangwa niba hari abo mu ndege bari mu bahitanywe n’impanuka.
Abatabazi
kandi basanze umupilote n’umupilote wungirije baguye mu gice cy’imbere cy’indege,
maze batangira ibikorwa byo kubakura muri iyo ndege.
Nyuma
y’impanuka, Miami International Airport yahise ihagarika ibikorwa by’indege mu
gihe abashinzwe umutekano n’abatabazi bakoraga ibikorwa byo gutabara no gukura
ibisigazwa by’indege ahabereye impanuka.
Ibi byateje guhagarara
no gutinda kw’indege nyinshi, ndetse indege zirenga 160 zahagaritswe, mu gihe
izindi magana zatindijwe kugenda. Ibikorwa by’indege byaje gusubukurwa nyuma
y’uko ahabereye impanuka hatangiye kugenzurwa.
Kugeza ubu nta
mpamvu imwe yemejwe nk’iyateye iyi mpanuka. Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe
iperereza ku mpanuka z’ubwikorezi, National Transportation Safety Board (NTSB),
cyatangiye iperereza.
Abagenzacyaha
barimo kureba niba indege yarageze ku butaka itinze cyane, niba hari ikibazo
cy’imikorere y’indege cyangwa niba umuyaga ukomeye n’ikirere cyari kimeze nabi
byaragize uruhare muri iyo mpanuka. Amakuru avuga ko hari inkuba n’umuyaga
ukomeye mu gace ka Miami igihe impanuka yabaga, ariko ntibiramenyekana niba ari
byo byayiteye
Amazon
yatangaje ko yababajwe cyane n’impanuka, yihanganisha imiryango y’ababuze ababo
ndetse inavuga ko izakorana n’abayobozi mu iperereza rigamije kumenya icyateye
impanuka.
Ikigo 21 Air,
cyakoraga iyi ndege ku bw’amasezerano na Amazon, na cyo cyatanze ubutumwa bwo
kwihanganisha imiryango y’abahitanywe n’iyi mpanuka.
Iperereza
riracyakomeje, kandi amakuru mashya ku bantu bahitanywe n’impanuka, uko abari
mu bitaro bameze ndetse n’icyateye indege kurenga ku mpera z’ikibuga ashobora
gukomeza gutangazwa n’abayobozi ba Amerika.