Umugabo wa
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, Hafidh Ameir Hassan, yashyinguwe ku
wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2026, mu muhango wabereye i Kizimkazi, mu Majyepfo
ya Unguja muri Zanzibar, nyuma y’amasaha make atabarutse.
Hafidh Ameir
Hassan yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa Mbere ahagana saa mbili za mu
gitondo, ubwo yari ari kuvurirwa mu Bitaro bya Emilio Mzena Memorial Hospital i
Zanzibar. Abayobozi bavuze ko yari amaze igihe arwaye indwara y’umutima.
Umuhango wo
kumushyingura wabereye i Kizimkazi, ahafitanye isano n’umuryango we.
Amasengesho yo kumusezeraho yayobowe na Grand Mufti wa Zanzibar, Sheikh Saleh
Omar Kaabi, mbere y’uko ashyingurwa hakurikijwe imigenzo ya Kisilamu.
Mu bayobozi
bakomeye bitabiriye umuhango harimo Visi Perezida wa Tanzania Deogratius
Ndejembi, Perezida wa Zanzibar Hussein Ali Mwinyi, Minisitiri w’Intebe Mwigulu
Nchemba, ndetse n’abandi bayobozi bakuru ba Tanzania na Zanzibar.
Hari kandi
abahoze ari abayobozi bakuru barimo Jakaya Kikwete, wahoze ari Perezida wa
Tanzania, ndetse n’abahoze ari ba Perezida ba Zanzibar Amani Abeid Karume na Ali
Mohammed Shein.
Hafidh Ameir
Hassan yavukiye ku wa 1 Mutarama 1946 mu gace ka Kisakasaka muri Unguja. Yize
amashuri abanza ku ishuri rya Kombeni Shakani, arangiza ayisumbuye kuri
Tumekuja Secondary School mu 1965.
Mu 1970
yinjiye muri Zanzibar Teachers’ College, ayarangiza mu 1973, nyuma akora
nk’umwarimu mu mashuri atandukanye muri Tanzania.
Nyuma yaje
kwiga ibijyanye n'ubuhinzi, aho mu 1980 yagiye muri Uyole Agricultural College
i Mbeya. Mu 1982 yatangiye gukora nk’umwigisha w’ubuhinzi kuri Fidel Castro
School i Pemba.
Mu 1986
yagiye muri Sri Lanka kwiga ibijyanye n'ubuhinzi bw’imikindo, arangiza mu 1988.
Nyuma yagarutse Zanzibar akomeza gukorera muri Minisiteri y’Ubuhinzi. Yaje
kandi kwiga icyiciro cya Master's mu Bwongereza, mu bijyanye n’imashini
zikoreshwa mu buhinzi.
Yasezeye ku
kazi muri Minisiteri y’Ubuhinzi mu 2005, ariko akomeza kugira uruhare mu
burezi, cyane cyane yigisha muri Kizimbani Agricultural College i Unguja.
Hafidh Ameir
yari umuntu utaranzwe no kugaragara cyane muri politiki cyangwa mu bikorwa bya
Leta, nubwo umugore we, Samia Suluhu Hassan, ari Perezida wa Tanzania.
Samia Suluhu
Hassan amaze kuba Perezida muri Werurwe 2021, Hafidh yabaye First Gentleman wa
Tanzania, akaba yari umugabo wa mbere w’Umukuru w’Igihugu w’umugore muri
Tanzania wari ufite uwo mwanya. Yari azwi cyane nk’umuntu washyigikiraga
umugore we mu buzima bw’umuryango no mu nshingano ze za Leta, ariko agakomeza
ubuzima bwe bwite kure y’itangazamakuru.
Hafidh Ameir
Hassan asize abana bane n’abuzukuru 15, ndetse amakuru yatangajwe nyuma
y’umuhango wo kumushyingura avuga ko asize n’abagore babiri.
Urupfu rwe
rwakurikiwe n’ubutumwa bw’akababaro bwaturutse ku bayobozi batandukanye bo muri
Afurika. Perezida wa Kenya William Ruto, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame,
Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy
Ahmed, Perezida wa Somalia Hassan Sheikh Mohamud na Perezida wa Zambia Hakainde
Hichilema bari mu bayobozi bohereje ubutumwa bwo kwihanganisha Samia Suluhu
Hassan n’umuryango we.
Urupfu rwa
Hafidh rwabaye mu gihe Tanzania yari ikomeje ibikorwa bya Leta bisanzwe, ariko
amakuru ye akwirakwira vuba mu gihugu no mu karere kubera umwanya yari afite
nk’umugabo wa Perezida.