Umuyobozi wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un, yerekanye ubwato bushya bw’intambara, avuga ko ari igice cy’umugambi wo kubaka igisirikare cyo mu mazi gifite ubushobozi bwa kirimbuzi.
Kim Jong-un ku Cyumweru yerekanye
ku mugaragaro ubwato bushya bwa gisirikare bwa Koreya ya Ruguru mu mujyi wa Wonsan, ku nkombe z’iburasirazuba bw’igihugu.
Amashusho yatangajwe n’itangazamakuru
rya Leta, Korean Central News Agency (KCNA),
agaragaza Kim Jong-un ageze ahabereye umuhango wo kwinjiza ubu bwato mu
gisirikare, ari kumwe n’umukobwa we w’ingimbi, Kim Ju-ae.
Ubwato bwiswe Kang Kon bufite toni zigera ku 5,000, bukaba bwashyizwe ku mugaragaro mu rwego
rw’ingabo zirwanira mu mazi za Koreya ya Ruguru.
Kim Jong-un n’umukobwa we nyuma
basuye ubwo bwato, banifotozanya n’abasirikare b’aba-marines bari baburimo.
Mu ijambo yagejeje ku bari
bitabiriye umuhango, Kim Jong-un yavuze ko Kang Kon
ari “ubwato bw’intambara bugenewe cyane cyane ibikorwa byo gutera”.
Yavuze kandi ko ubu bwato buzaba
mu bigize gahunda ya Koreya ya Ruguru yo kugira ubushobozi bwo
gusubiza mu buryo bwa kirimbuzi, ashimangira ko ingabo zirwanira
mu mazi zigomba guhinduka “igisirikare gifite intwaro za kirimbuzi”.
Kang Kon ni bwo bwato bwa kabiri
bwo mu bwoko bwa Choe Hyon-class destroyer
Koreya ya Ruguru ishyize mu bikorwa. KCNA yatangaje ko buzajya mu East Sea Fleet, bukongerera Koreya ya Ruguru ubushobozi
bwo gukoresha ingabo zirwanira mu mazi mu rwego rw’ubwirinzi bwayo bushingiye
ku ntwaro za kirimbuzi.
Kwerekana ubu bwato bushya byabaye
mbere gato y’uko Amerika, Koreya y’Epfo n’u Buyapani
batangiza imyitozo ya gisirikare y’iminsi itanu izwi nka Freedom Edge.
Ibihugu bitatu bivuga ko iyi
myitozo igamije kongera ubushobozi bwabyo bwo guhangana n’ibikorwa bya Koreya
ya Ruguru bijyanye na gahunda zayo za kirimbuzi n’ibisasu bya misile.
Koreya ya Ruguru yo isanzwe
yamagana imyitozo ya gisirikare ikorwa n’ibi bihugu, ikavuga ko ari imyitozo
ishobora kuba igamije gutegura intambara yo kuyihangara.
Kwerekana Kang Kon rero ni ikindi
kimenyetso cy’uko Pyongyang ikomeje gushimangira ubushobozi bw’ingabo zayo zirwanira
mu mazi, mu gihe amakimbirane mu gace k’Igice cya Koreya akomeje kuba ikibazo
gikomeye ku mutekano w’akarere.