Rwamagana – Ububiko bw’ibikoresho by’amashanyarazi bwo mu Karere ka Rwamagana bwafashwe n’inkongi y’umuriro, ibikoresho byinshi birashya birakongoka.
Iyi nkongi yabaye ku gicamunsi cyo ku wa Mbere, tariki ya 07 Nzeri 2026, mu Mudugudu wa Kavura, mu Kagari ka Nyagasenyi, mu Murenge wa Kigabiro, mu Karere ka Rwamagana, mu Ntara y'Iburasirazuba.
Abaturage bari hafi y’aho iyi nkongi yabereye bavuga ko babanje kubona umwotsi mwinshi uzamuka mu kirere, maze bajya kureba ibyabaye. Bahageze basanga umuriro umaze gufata ububiko ndetse ushya ibikoresho by’amashanyarazi byari birimo.
Polisi y’u Rwanda yahise itabara, itangira ibikorwa byo kuzimya umuriro no gukumira ko wakomeza gukwirakwira. Icyakora, ibikoresho byinshi byari muri ubwo bubiko byari bimaze kwangirika bikomeye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Hamduni Twizeyimana, yatangaje ko kugeza ubu hataramenyekana icyateye iyi nkongi, ariko ko iperereza ryatangiye.
Yagize ati: “Ubu ikiri gukorwa ni ukuzimya ibishirira kugira ngo bitaza kongera kuvumbuka nyuma bikongera bigateza ibibazo. Gusa aka kanya ntabwo turamenya icyabiteye ariko turi kubikurikirana.”
Muri ubwo bubiko harimo ibikoresho bitandukanye by’amashanyarazi, birimo transformateur, intsinga nyinshi z’amashanyarazi n’ibindi bikoresho byifashishwa mu gukwirakwiza amashanyarazi.
Polisi yongeye kwibutsa abaturage gukurikiza ingamba zo kwirinda inkongi, zirimo kubika neza ibikoresho bitandukanye, cyane cyane ibishobora gufatwa n’umuriro, kwirinda gutwika ibintu ahantu hatagenwe no kugira ibikoresho by’ibanze bifasha kuzimya inkongi mu gihe bibaye ngombwa.
Kugeza ubu, nta makuru aratangazwa ku bantu baba bakomerekeye muri iyi nkongi, mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane icyayiteye n’agaciro k’ibyangiritse.
Inkongi y’umuriro yibasiye ububiko bw’ibikoresho by’amashanyarazi mu Karere ka Rwamagana
Like This Post? Related Posts