Perezida
Paul Kagame yakiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Oman, Sultan Haitham bin Tariq
mu musangiro wateguwe mu rwego rwo kumuha icyubahiro, ubwo yatangiraga
uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri muri iki gihugu.
Uyu
musangiro wabaye ku mugoroba wo ku wa 7 Nzeri 2026, ubereye mu Ngoro ya Al-Husn
Al-Amir i Salalah, aho Perezida Kagame n’itsinda ry’abayobozi b’u Rwanda bari
kumwe bakiriwe ku meza.
Mbere
y’umusangiro, Perezida Kagame na Sultan Haitham bin Tariq bahererekanyije
impano z’urwibutso, mu rwego rwo kugaragaza umubano mwiza n’ubucuti biri hagati
y’ibihugu byombi.
Perezida
Kagame yageze i Salalah ku wa 7 Nzeri, aho yakiriwe na Sultan Haitham, ahita
atangira uruzinduko rwa mbere agiriye muri Oman nk’Umukuru w’Igihugu.
Uru
ruzinduko rugamije gukomeza umubano umaze imyaka myinshi hagati y’u Rwanda na
Oman, ndetse no gushaka uburyo ubufatanye mu nzego zitandukanye bwagurwa.
Mu biganiro
byahuje abayobozi n’intumwa z’ibihugu byombi, hibanzwe ku mahirwe ari mu nzego
zirimo ingufu, ubwikorezi n’ubuhinzi.
Ibiro
by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame na Sultan
Haitham bashimangiye ko uruzinduko ari amahirwe yo kubakira ku mubano w’amateka
usanzwe hagati y’ibihugu byombi.
Ku munsi wa
kabiri w’uruzinduko, Perezida Kagame azasura inzu ndangamurage ya Museum of the
Frankincense Land iherereye muri Al Baleed Archaeological Park, ahantu
ndangamateka hashyizwe ku rutonde rw’Umurage w’Isi rwa UNESCO.
Muri uru
ruzinduko kandi azasura Razat Royal Farm, umurima wa cyami ufite ubuso burenga
hegitari 404, ukaba uri mu bigo by’ingenzi by’ubuhinzi mu gace ka Dhofar, aho
unifashishwa mu bukerarugendo bushingiye ku buhinzi no mu burezi.
U Rwanda na Oman bifitanye umubano wa dipolomasi umaze imyaka irenga 40 ushingiye ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Like This Post? Related Posts