• Amakuru / MU-RWANDA
Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias
Abaturage batuye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kanyinya akagari ka Nzovu mu mudugudu wa Rutaraga ya II bahangayishijwe na mugenzi wabo batwariye umugore bakanamufungisha.

Uyu mugabo uzwi ku izina rya Kirahinda wafunzwe akanatwarirwa umugore bashakanye, Abaturage bavuga ko yahohotewe ku buryo buteye agahinda kuko mbere yuko ibi byyose biba ngo yari yashukishijwe inzoga.

Mu kiganiro BTN yagiranye nabaturage batuye muri uyu mudugudu wa Rutaraga ya II, bayitangarije ko batazi icyo uyu mugabo afungiwe kuko ajya gufungwa yabanje gushukwa n’umukuru w’umudugudu ngo aze baje kumugurira inzoga noneho nyuma yaho nibwo bamenye ko yafunzwe by’agaherere.

Bakomeza bavuga ko uyu mukuru w’umudugudu ariwe ubiri inyuma.

Inkuru ku buryo burambuye urayisanga muri iyi Video iri hasi



NI INKURU YA NIRADUKUNDA Jeremy/BTN TV
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments