Umudepite wo muri Gabon, Augustin Lobelle Yembi, wari wafungiwe mu Rwanda akekwaho gukorera urugomo umukozi wa RwandAir ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, yarekuwe ndetse yemerewe gusubira mu gihugu cye.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ya Gabon yatangaje ko uyu mudepite yafashwe ku wa 03 Nzeri 2026, ubwo yari anyuze i Kigali ari mu rugendo.
Yakekwagaho gukubita no gukorera urugomo umukozi wa RwandAir, gusa ibisobanuro birambuye ku cyateye ayo makimbirane ntibyashyizwe ahagaragara.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Augustin Lobelle Yembi arakaye cyane, akubita urushyi umwe mu bakozi bo ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali. Abandi bakozi bari hafi bahise baza kugerageza gukemura icyo kibazo, ariko uyu mudepite agaragara akomeza kubarakarira.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Gabon yavuze ko nyuma y’iminsi yari amaze afunzwe, inzego z’u Rwanda zemeje ko uyu mudepite yasubijwe mu gihugu cye ku wa 06 Nzeri 2026.
Minisitiri ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ndetse no guhuza ibikorwa by’Abagabon baba mu mahanga, Marie Edithe Tassyla-Ye-Doumbeneny, yavuze ko icyemezo cyo kumurekura cyafashwe hashingiwe ku mubano mwiza n’ubuvandimwe hagati ya Gabon n’u Rwanda.
Yavuze kandi ko ubucuti hagati y’Abakuru b’Ibihugu byombi, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida Brice Clotaire Oligui Nguema wa Gabon, bwagize uruhare mu gufata icyo cyemezo.
Minisiteri ya Gabon yagize iti: “Kubera umubano w’ubuvandimwe uri hagati ya Repubulika ya Gabon na Repubulika y’u Rwanda, ndetse n’ubucuti bukomeje gushimangirwa hagati y’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame na mugenzi we Oligui Nguema, u Rwanda rwemereye Augustin Lobelle Yembi kuva ku butaka bw’u Rwanda.”
Iyo Minisiteri yongeyeho ko uyu mudepite azashyikirizwa inzego z’ubutabera za Gabon akimara kugera i Libreville, kugira ngo akurikiranwe hakurikijwe amategeko y’igihugu cye.
Augustin Lobelle Yembi yari ari mu rugendo anyuze i Kigali ubwo ayo makimbirane yabereye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali yabaga, bikarangira afashwe n’inzego z’u Rwanda.