Sisic yavukiye i Vienne mu 2004, maze mu 2024 atorerwa kuba Miss Austria, nyuma yo kubanza kwegukana ikamba rya Miss Vienna. Yakomeje kuba Miss Austria kugeza apfuye kuko irushanwa ritongeye kuba nyuma y’iryo mu 2024.
Ubuzima bwe bwaranzwe n’ibibazo by’umutima. Yavukanye ikibazo ku muvuduko w’amaraso unyura mu mutima (heart valve defect), bituma akorerwa ibikorwa byo kubaga umutima inshuro zirindwi, harimo n’igikorwa cya nyuma cyabaye mu 2025.
Nubwo yari afite ibyo bibazo by’ubuzima, Lucia yakunze kuvuga ku mbaraga no gushimira abaganga bamwitayeho. Yagaragazaga ubuzima bwe nk’ubutumwa bwo gutera abandi imbaraga aho gushaka kugirirwa impuhwe.
Kugeza ubu, impamvu nyayo y’urupfu rwe ntiratangazwa ku mugaragaro, kandi ntiharemezwa ko urupfu rwe rwatewe n’indwara y’umutima yari asanganywe.
Urupfu rwa Lucia Sisic rwashenguye umuryango we, inshuti, ndetse n’abakurikiranaga amarushanwa y’ubwiza. Christopher Dengg, wari Mister Austria 2024, yavuze ko Lucia yari ameze nka mushiki we, cyane cyane mu gihe bombi bari bafite aya makamba.
Like This Post? Related Posts