Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi bwagejeje mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gicumbi umugabo w’imyaka 42 y’amavuko ukekwaho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukobwa we w’imyaka 19 y'amavuko.
Uyu mugabo utuye mu Murenge wa Nyamiyaga, mu Kagari ka Kabeza, mu Karere ka Gicumbi, yasabiwe n’Ubushinjacyaha gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza ku cyaha akekwaho.
Inkuru y'ubushinjacyaha ivuga ko mu ibazwa rye, uregwa yahakanye ibyo akurikiranyweho, avuga ko atabikoze.
Urukiko rw’Ibanze rwa Gicumbi ni rwo ruzagena niba uregwa afungwa by’agateganyo cyangwa agakurikiranywa ari hanze, hashingiwe ku bimenyetso n’impamvu zashyikirijwe urukiko.
Icyo amategeko ateganya ku cyaha akurikiranyweho
Gusambanya umwana, itegeko risobanura ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha: Ibyo bikorwa bivugwa mu Ingingo ya 133 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana. Gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina cyangwa mu kibuno cy’umwana. Gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana bigakurikirwa no kumugira umugabo cyangwa umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Like This Post? Related Posts