Ingabo z’u
Rwanda (RDF), zo muri Diviziyo ya 5 y’Ingabo zirwanira ku butaka, n’Ingabo za
Tanzania (TPDF), zo muri Burigade ya 202, bari mu nama ya 16 y’Abayobozi
b’Ingabo bakorera ku mupaka uhuza ibihugu byombi u Rwanda na Tanzania, kuva
taliki 9 kugeza ku ya 11 Nzeli 2026, mu Karere ka Nyagatare, Intara
y’Iburasirazuba.
Iyi nama
ihuriza hamwe abayobozi b’Ingabo z’ibihugu byombi bari mu bice byo ku mupaka
basangiye, kugira ngo baganire ku bibazo by’umutekano no kurushaho gushimangira
ubufatanye.
Itsinda ry’Ingabo
za Tanzania riyobowe na Brigadier General Gabriel Elias Kwiligwa, Umuyobozi wa
Burigade ya 202 mu Ingabo za Tanzania (TPDF), wakiriwe na Major General Ruki
Karusisi, Umuyobozi wa Diviziyo ya 5 y’Ingabo za z’U Rwanda (RDF).
Nyuma yo
kugera mu Rwanda, itsinda ry’Ingabo za Tanzania ryasuye uruganda rutunganya
Amata y’ifu, Inyange Milk Powder Plant, ruherereye mu Karere ka Nyagatare.
Bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Henry Kakooza, wabagaragarije
imikorere y’uruganda, uko umusaruro warwo ukwirakwizwa ku isoko, ndetse
n’umusanzu warwo ku baturage ba Nyagatare ndetse no ku gihugu muri rusange.
Mu ijambo
rye, Major General Ruki Karusisi yakiriye neza Brigadier General Kwiligwa
n’itsinda yaje ayoboye, avuga ko iyi nama ari ikimenyetso cy’ubucuti bukomeye,
icyizere n’umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Tanzania.
Yashimangiye
ko kuba ibihugu byombi byegeranye ku bijyanye n’imiterere y’ubutaka ari
amahirwe akomeye yo kurushaho kunoza itumanaho, guteza imbere amahoro mu karere
no gushimangira umutekano ku mipaka. Yasabye kandi ko hakomeza kubakwa umubano
ukomeye hagati y’abayobozi ku giti cyabo, hakongerwa amahugurwa ahuriweho,
ndetse n’itumanaho ritaziguye hagati y’abayobozi b’Ingabo kugira ngo bashobore
gukemura ibibazo by’umutekano bishobora kuvuka.
Brigadier
General Gabriel Elias Kwiligwa yashimiye uburyo we n’itsinda ayoboye kuva
bageze mu Rwanda bakiriwe. Yavuze ko inama y’Abayobozi b’Ingabo ku mupaka uhuza
ibihugu byombi igaragaza icyizere gikomeye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu
byombi, ndetse n’intambwe imaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano
yabanje ku bibazo by’umutekano bihuriweho ku mupaka.
Impande
zombi zagaragaje ubushake bwo kurushaho gushimangira umutekano ku mupaka,
kunoza ubufatanye mu by’ingabo no kurinda abaturage batuye ku mpande zombi
z’umupaka basangiye.
Biteganyijwe
ko ibiganiro bizatanga ingamba zifatika zo gukemura ibibazo by’umutekano
bihuriweho, ndetse no kurushaho gukomeza umubano usanzwe hagati y’ibihugu
byombi.
Like This Post? Related Posts