• Amakuru / MU-RWANDA


Umuyaga ukomeye uvanze n’ibitonyanga bike by’imvura wasenye inzu 43 mu Midugudu ya Kabeza na Humure, mu Murenge wa Rwimbogo, mu Karere ka Gatsibo, ku Cyumweru tariki ya 13 Nzeri 2026.

Inzu 20 zasenyutse mu Mudugudu wa Kabeza, mu gihe izindi 23 zangiritse mu Mudugudu wa Humure. Nubwo uyu muyaga wangije inzu ndetse ugatwara ibisenge by’izindi, ku bw’amahirwe nta muntu wahitanywe cyangwa ngo akomeretswe na wo.

Ibi bibaye nyuma y’uko inzego zirimo Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), biburiye abaturage ko muri iki gihe cy’imvura hateganyijwe imvura nyinshi n’umuyaga ukomeye, bikabasaba gufata ingamba zo kwirinda ibiza.

Abaturage bo mu Murenge wa Rwimbogo bavuga ko bari bategereje imvura kubera ko yari imaze igihe itagwa, cyane ko bayikeneye mu bikorwa by’ubuhinzi. Gusa, bavuga ko batunguwe no kubona umuyaga ukomeye uza mbere y’imvura nyinshi, ugasenya inzu zabo ndetse ugatwara n'ibisenge.

Ngirabakunzi Wilson wo mu Mudugudu wa Kabeza yavuze ko abaturage bari bakeneye imvura, ariko ko umuyaga wabaye ikibazo gikomeye ku miryango imwe n’imwe.

Ati: “Imvura twayishakaga kuko hari izuba ryinshi kandi abaturage barayikeneye, ariko twababajwe n’uko aho kugira ngo imvura igwe, haje umuyaga ukomeye ugasenya inzu. Hari abatakigira aho kuba, ni yo mpamvu twifuza ko ubuyobozi bwadutabara bukadufasha kubona ibikoresho byo gusana.”

Kazanwenimana Juvenal, na we utuye muri Kabeza, yavuze ko uyu muyaga wabatunguye kuko batari biteze ko uza ufite imbaraga nk’izo wazanye.

Ati: “Twari twiteze imvura, ariko ntabwo twari twiteze umuyaga umeze gutya. Wadutunguye kandi usenya inzu. Ubu bamwe nta hantu bafite ho kuba, turasaba ko abagizweho ingaruka bafashwa kubona aho kuba n’ibikoresho byo gusana inzu.”

Kanyabazungu Anastase na we yavuze ko umuyaga watwaye igisenge cy’inzu ye, bigatuma ahura n’ikibazo cy’aho kuba ndetse no kubona ubushobozi bwo kuyisana.

Ati: “Umuyaga waraje utunguranye, igisenge cy’inzu yanjye kiraguruka. Ubu ndi mu kaga kuko inzu yangiritse kandi nta bushobozi mfite bwo kuyisana vuba. Turifuza ko twabona ubufasha bwo gusana inzu zangiritse.”

Umukuru w’Umudugudu wa Humure, Rebero Gadfley, yavuze ko umuyaga waje mu buryo butunguranye, uherekejwe n’ibitonyanga bike, ariko imvura nyinshi ntigwe.

Ati: “Twatunguwe n’umuyaga ukomeye waje urimo ibitonyanga, ugahita utangira gusenya inzu no gutwara ibisenge, nyamara imvura yo ntiyaguye. Ni ikibazo cyatunguranye kandi cyagize ingaruka ku baturage.”

Abaturage basaba ko ubufasha bwihutishwa, cyane cyane ku miryango yasigaye idafite aho kuba cyangwa idafite ubushobozi bwo gusana inzu zangiritse. Basaba amabati, ibiti n’ibindi bikoresho by’ubwubatsi, ndetse n’aho kuba by’agateganyo mu gihe inzu zabo zitarasanwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo, Musonera Emmanuel, yemeje ko umuyaga wangije inzu z'abaturage, harimo n’izasenyutse ndetse n’izatwawe ibisenge, ariko ko nta muntu wakomeretse.

Ati: “Ni imvura yaguye mu gihe gito ariko yari nyinshi, igira n’umuyaga ukomeye. Yasenye inzu, ibisenge bimwe biraguruka, ariko ku bw’amahirwe nta muntu wakomeretse.”

Musonera yasabye abaturage gukomeza gufata ingamba zo kwirinda ibiza, zirimo gukomeza kuzirika ibisenge by’amazu, gucukura imiyoboro y’amazi no gukora imirwanyasuri, kugira ngo amazi menshi atazateza isuri n’ibindi bibazo.

Ati: “Abaturage bakwiye kuzirika ibisenge by’inzu zabo, kuko bigaragara ko imvura izaba nyinshi. Bakwiye kandi gucukura imiyoboro no gukora imirwanyasuri kugira ngo amazi menshi atazateza isuri n’ibindi biza.”

Yongeye kubibutsa kwirinda kugama munsi y’ibiti mu gihe imvura irimo kugwa, kubera ibyago byo gukubitwa n’inkuba.

Ati: “Abaturage bakwiye kugama mu nzu igihe imvura iguye, bakirinda kugama munsi y’ibiti kugira ngo hatagira uwo inkuba ikubita.”

Nubwo uyu muyaga wasize inzu 43 zisenyutse, nta muntu wahitanywe cyangwa ngo akomereke. Abaturage barasaba ubufasha bwihuse bw’ibikoresho by’ubwubatsi n’aho kuba by’agateganyo, mu gihe ubuyobozi bubasaba gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda ibiza muri iki gihe cy’imvura.

Imibare itangizwa na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA) igaragaza ko kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena 2026, abantu 128 bari bamaze guhitanwa n'ibiza. Abantu 51 muri bo bishwe n'inkuba mu gihe abantu 250 bakomeretse, kandi 164 muri bo bakaba barakomerekejwe n'inkuba. 

Kuva mu mwaka wa 2015 kugeza 2026, abantu ibihumbi 2061 bahitanywe n'ibiza. Muri bo 650 bishwe n'inkuba naho kuva muri 2021 kugeza muri Gicurasi 2026, ibiza byari byari bimaze kwica abantu 901. Inkuba zonyine zikaba zarishemo abantu 328. 

Umuyaga ukomeye uvanze n'imvura nke wasenye inzu 43 mu Karere ka Gatsibo, abaturage barasaba ubufasha

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments