• Amakuru / POLITIKI


Abayobozi b’amahyaka aharanira ubwigenge muri Scotland, Wales na Northern Ireland bashyize umukono ku masezerano ahuriweho asaba Guverinoma y’u Bwongereza kubaha uburyo bwo kwihitiramo ejo hazaza h’ibihugu byabo.

Aya masezerano yashyizweho umukono na John Swinney uyobora Scottish National Party (SNP) muri Scotland, Rhun ap Iorwerth uyobora Plaid Cymru muri Wales, na Michelle O’Neill wo muri Sinn Féin muri Northern Ireland.

Aba bayobozi basabye Guverinoma y’u Bwongereza gutegura no koroshya impinduka mu mategeko, kugira ngo abaturage bo muri ibyo bihugu bashobore kwifatira icyemezo ku hazaza habo, harimo no gutora muri kamarampaka ku bijyanye n’ubwigenge cyangwa guhindura imiterere y’ubuyobozi.

Nubwo bose bahuriye ku cyifuzo cyo kugabanya ububasha bwa Westminster, intego za buri shyaka zirihariye. SNP ishaka ko Scotland iba igihugu cyigenga, Plaid Cymru igaharanira ubwigenge bwa Wales, mu gihe Sinn Féin yo muri Northern Ireland ishaka ko Northern Ireland yongera kwifatanya na Repubulika ya Ireland.

Aba bayobozi bavuga ko abaturage ari bo bagomba kugira ijambo rya nyuma ku hazaza h’ibihugu byabo. Bashimangira ko Guverinoma y’u Bwongereza itagomba kubuza abaturage gukoresha uburenganzira bwabo bwo kwihitiramo ejo hazaza binyuze mu matora ya kamarampaka yemewe n’amategeko.

Icyakora, aya masezerano ntabwo ahita atandukanya Scotland, Wales cyangwa Northern Ireland n’u Bwongereza. Ni inyandiko ya politiki yashyizweho umukono n’abayobozi b’amashyaka, ntabwo ari amasezerano yashyizweho umukono n’abahagarariye guverinoma z’ibi bihugu. Bityo, ntabwo ahita ahindura amategeko agenga Ubwami bw'u Bwongereza (United Kingdom).

Iki gikorwa kandi cyagaragaje ko, nubwo Aya mashyaka atandukanye ku buryo bw’ejo hazaza bashaka, ashobora gukorera hamwe ku bibazo bireba ububasha bw’uturere tugize u Bwami bw'u Bwongereza. Bemeye kandi gukomeza ubufatanye mu bijyanye n’ubukungu, ingufu, ndetse n’imibanire n’amahanga.

Ku ruhande rwa London, Guverinoma y’u Bwongereza ikomeje gushyigikira ko United Kingdom iguma ari igihugu kimwe. Ibi bishobora gutuma impaka hagati ya Westminster n’amashyaka aharanira ubwigenge muri Scotland, Wales na Northern Ireland zikomeza kwiyongera.

Iki gikorwa rero gifatwa nk’ikindi kimenyetso cy’uko ikibazo cy’ubumwe bw’u Bwongereza gikomeje kuba ingingo ikomeye muri politiki y’icyo gihugu. Nubwo nta gihugu muri ibi bitatu cyahise kivana mu Bwongereza, abayobozi babyo barashaka ko abaturage bahabwa amahirwe yo kuzifatira icyemezo ku hazaza habo.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments