• Amakuru / MU-RWANDA

Abaturage batuye mu Murenge wa Jali, Akagali ka Nkusi, Umudugudu wa Kajevuba batanze  amakuru y’abantu bacuruza inzoga zitujuje ubuzirange ndetse n;ibiyobyabwenge byacururizwaga muri uyu mudugudu wa Kajevuba mu isanteri yahimbwe ku kazina ka Congo kuko byabagiragaho ingaruka ku buzima bwabo kuko byabaga bitujuje ubuziranenge ibindi ugasanga byaraciwe mu Rwanda, bakanavuga ko aho babicururiza usanga hanacururizwa ikiyobyabwenge cy’urumogi usanga abahanywera bamara gusinda bagahungabanya umutekano ndetse n’ubujura bwo gushikuza, gukubita no gukomeretsa, no guhungabanya ituzerusange.

Mu gukemura iki kibazo tariki ya 13/09/26, Polisi ikorera mu Murenge wa Jali, inzego z’ibanze ndetse n’abaturage hakozwe umukabu wo gufata aba bacuruzi ku ikubitiro hafatwa abantu 06 bacuruzaga inzoga zitemewe zigizwe n’ibigage, urwagwa, inzoga zakuwe ku isoko z’izwi nk’ibyuma, urumogi ndetse n’ibindi bitandukanye..

Hafashwe uwitwa HAKIZIMANA Patrice bita KINYORI 34yrs afite urumogi ibiro 2, urwagwa rutujuje ubuziranenge Litiro 100, Kanyanga Litiro 7.5, uyu akaba yarakoreraga ibi bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge mu Karere ka Rulindo yumvise ko ari gushakishwa abyimurira mu Murenge wa Jali, akabari kafunzwe nawe arafatwa.

Hafahswe kandi uwitwa SENZOGA Damascene 56yrs, yafatanywe: Ikigage Litiro 120, Urwagwa Litiro60,

Akabari ke kahise gafungwa, nawe afatwa. Hafashwe uwitwa MAZIMPAKA Deogratias 55yrs afite uruganda rw'ibigage acuruza akanabiranguzayafatanywe Litiro500, anafatanwa imisemburo ya Pakimaya amakarito 3 ashyiramo, n'amakarito 3 ya Luvire na sukariguru akoresha, Yanafatanywe Inzoga z'ibyuma zaciwe kw'isoko ikarito imwe n'igice igizwe na Pieces 86 (uducupa) Amashashi atemewe amapaki 5, nawe yafashwe.

Uwitwa   NIKUZE Cesaria yafatanywe ikigage Litiro 60 n'urwagwa Litiro 15 uyu yabonye inzego z’umutekano aracika (ari gushakishwa), hafashwe uwitwa NIYIGENA Jean Bosco 25yrs yafatanywe urwagwa Litiro 2 urundi yari yamaze kurucuruza.  Hafashwe uwitwa ISHIMWE Fabrice 21yrs yafatanywe Litiro 600 z'ikigage kitujuje ubuziranenge akaba yabicuruzaga akanabiranguza mu kabari atabifitiye uruhushya.

Hafashwe uwitwa UWIMANA Emmanuel 27yrs, yafatanywe Litiro 620 z'ibigage bitujuje ubuziranenge yakoraga akanacuruza mu kabari atabifitiye ibyangombwa. Uwitwa ISHIMWE Samuel 16yrs (yatorotse arimo gushakishwa)  yafatanywe ibigage L235 na sukariguru ashyiramo hamwe n'ipaki y'amashashi mu kabari yarafite katemewe kahise gafungwa, arimo arashakishwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars GAHONZIRE, arashimira abaturage batanze amakuru ibi binyobwa bigafatwa ndetse n’ababikoraga nabo bagafatwa, izi nzoga zamenywe mu ruhame abaturage baraganirizwa bigishwa ububi bw’inzoga zitujuje ubuzirange ndetse no gukoranwa umwanda ko zigira ingaruka ku buzima bwabo harimo no gupfa, abishora mu bikorwa byo gukora izi nzoga nabo bagiriwe inama yo kubireka kuko uzajya abifatirwamo azajya afatwa nk’umuntu wagize uruhare mu kwica ubuzima bw’abaturage abagaburira umwanda ushobora no Kubica.

Polisi y’ u Rwanda iraburira abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa byo gukora inzoga zitujuje ubuziranenge no gucuruza ibiyobyabwenge bya kanyanga n’urumogi kuko bahagurukiwe, abaturage mube maso kandi mutange amakuru ku bantu nkaba bagira uruhare mu kwica ubuzima bw’abaturage kugirango bafatwe bahanwe.

 

 




Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments