Abaturage bo mu mujyi wa Idlib muri Syria bigabije imihanda bigaragambya ku Cyumweru, barakajwe n’izamuka rikomeye ry’ibiciro bya lisansi, mu gihe uburakari bw’abaturage ku izamuka ry’ubuzima bukomeje gukwira mu bice bitandukanye by’igihugu.
Abigaragambya bagaragaye bazenguruka mu mihanda ya Idlib baririmba
amagambo asaba ko Minisitiri abazwa ibyo yakoze ndetse akegura. Bamwe mu
bigaragambya bavuze ko basohotse mu mihanda basaba ubuzima bwiza n’ubutabera,
bavuga ko abaturage bakomeje guhangana n’ubukene n’izamuka ry’ibiciro.
Umwe mu bigaragambya yavuze ko abaturage batakoze impinduka mu
gihugu kugira ngo bakureho umuyobozi ubakandamiza, ngo asimbuzwe undi
ubakandamiza kurushaho.
Yagize ati: “Ntitwigometse kugira ngo dukureho udukandamiza gusa, ngo asimbuzwe undi mubi kurushaho. Twahagurukiye icyubahiro n’ibindi byose. Twebwe
ni twe twabashyize ku butegetsi uyu munsi.”
Abandi bigaragambya bibajije impamvu ibiciro bya lisansi
byazamutse mu buryo butunguranye, basaba ubuyobozi gutanga ibisobanuro ku
mpamvu y’iri zamuka.
Umwe muri bo yagize ati: “Ni iki cyateye iri zamuka ritunguranye
ry’ibiciro? Bishoboka bite ko ibiciro bizamuka amafaranga 50 mu ijoro rimwe?
Turashaka ibisobanuro.”
Abigaragambya kandi basabye Leta kugabanya ibibazo byugarije
imiryango ikennye, kurwanya ruswa, kugabanya ikoreshwa nabi ry’umutungo wa Leta
no kongera gusuzuma uburyo amafaranga ya Leta akoreshwa.
Imyigaragambyo ntiyagarukiye muri Idlib gusa. Yavuzwe no mu bindi
bice by’Intara ya Idlib ndetse no mu bice bya Aleppo, Raqqa, Hasakah na Deir
ez-Zor. Hari aho abigaragambya bafunze imihanda minini, barwanya izamuka
ry’ibiciro bya lisansi.
Ku muhanda wa M5 hafi ya Maarat al-Numan, mu majyepfo ya Idlib,
abigaragambya bafunze umuhanda mu rwego rwo kwamagana iri zamuka.
Iyi myigaragambyo yakurikiye itangizwa ry’ibiciro bishya
by’agateganyo bya lisansi byatangiye gukurikizwa ku Cyumweru. Igiciro cya
mazutu cyavuye ku 125 kigera ku 175 Syrian lira kuri litiro,
bingana n’izamuka rya hafi 40%. Naho ibiciro bya lisansi
bisanzwe byazamutse ku kigero kiri hagati ya 26% na 28%,
bitewe n’ubwoko bwa lisansi.
Minisiteri y’Energie yavuze ko iri zamuka ari iry’agateganyo,
isobanura ko ryatewe n’izamuka ridasanzwe ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli
zitunganyijwe ku isoko mpuzamahanga. Yanavuze ko ubushobozi bwo gutunganya
peteroli imbere mu gihugu bwagabanutse kubera imirimo yo gusana uruganda rwa
Banias.
Minisiteri yavuze ko iki cyemezo kigamije gukomeza kubona lisansi
ihagije no kwirinda ko ibura ku isoko ry’imbere mu gihugu.
Ibi bibaye nyuma y’uko ubutegetsi bwa Bashar al-Assad buhirima mu
Ukuboza 2024, maze ubuyobozi bushya bugatangira gushyiraho inzego z’inzibacyuho.
Ahmed al-Sharaa yagizwe Perezida
w’inzibacyuho muri Mutarama 2025, mbere y’uko muri Werurwe uwo mwaka hatangazwa
Guverinoma nshya y’inzibacyuho.
Imyigaragambyo yo muri Idlib ikomeje kugaragaza uburemere
bw’ibibazo by’ubukungu abaturage ba Syria bahura na byo, cyane cyane izamuka
ry’ibiciro by’ibicuruzwa n’ibikomoka kuri peteroli.