Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nzeri 2023, Nibwo mu karere ka Rubavu, Abapolisi 27 ba Polisi y’u Rwanda, basoje amahugurwa baherewemo imyitozo n’ubumenyi mu gucunga umutekano wo mu mazi.
Ni amahugurwa yari amaze amezi abirii, aba banyeshuri batorejwemo ibirimo tekiniki bakoresha mu gutabara igihe habaye impanuka ndetse no gukoresha intwaro.
Bahawe amasomo atandukanye arimo ayerekeranye no gutanga ubutabazi bw’ibanze, tekiniki zo gutabara igihe habaye impanuka mu mazi, gukanika no gutwara ubwato, gukoresha intwaro ndetse n’imyitozo ngororamubiri.
Ubwo basozaga aya mahugurwa, bahawe umwanya wo kwerekana imyitozo itandukanye igaragaza ubumenyi bayungukiyemo irimo; gusenya no kongera kubaka moteri y’ubwato, gushyira moteri mu bwato no kubutwara, koga ndetse no kurohora ibyarohamye mu mazi.
Komiseri w’Ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa byayo n’abaturage, Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, yavuze ko amahugurwa aza mu by’ibanze Polisi y’u Rwanda ishyira imbere mu rwego rwo kurushaho kubaka ubushobozi no gukora kinyamwuga.
Yagize ati “Mu mazi haberamo ibikorwa bitandukanye birimo uburobyi, ubwikorezi ndetse n’imyidagaduro bikorwa n’abantu benshi. Kugira ngo bikorwe mu buryo butekanye bisaba ko hafatwa ingamba zihamye zo gukumira ibyaha biyakorerwamo, kurinda urusobe rw’ibinyabuzima biyabamo ndetse no gucunga umutekano w’abari muri ibyo bikorwa, ni yo mpamvu hategurwa amahugurwa nk’aya yo gukarishya ubumenyi bw’abapolisi n’abandi bafatanyabikorwa.”
Yashimiye abitabiriye amahugurwa ku bushake n’umurava bagaragaje byatumye babasha gusoza amasomo neza, abashishikariza kuzakoresha neza ubumenyi bayungukiyemo bakabubyaza umusaruro.
Aya mahugurwa yarabaye ku nshuro ya Gatanu, yateguwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), yatangiye ku itariki 12 Nyakanga, yitabirwa n’abagera kuri 27 barimo abapolisi n’abashinzwe umutekano wa Pariki z’igihugu.
Like This Post? Related Posts