Ku mugoroba
wo kuri wa gatandatu washize tariki ya
12 Nzeri 2026 muri Area 51 ku Kicukiro
habareye ibirori byo kumurika imideli byiswe
Rimba Fashion Show ku nshuro yabyo ya Kabiri
Ibyo birori
byari byateguwe na Unity Models
Management ku bufatanye na Ozone Entertainment ndetse na
Safashion ibyo birori byari
byitabirwe na bamwe mu bamurika mideli
bamaze kubaka izina hao mu Rwanda
byrazwe n’ibikorwa byinshi birimo
kwiyerekana ku banyamideli ,
kwifotoza ndetse no gutanga ibihembo
ku banyamideli
Unity Models
Management, ku bufatanye na Ozone Entertainment na SAFASHION, yateguye neza
igikorwa cya kabiri cya RIMBA Fashion Show cyabaye mu ijoro ryakeye. Iki
gikorwa cyahuje abahanga mu mideli, abanyamideli, abahanzi n’abakunzi b’imideli
mu kwizihiza imideli n’umuco doreko hahuriye abaturuka mubihugu bitandukanye
muri Africa.
Ni
igitaramo, kigaragaza ubushobozi bugenda bwiyongera bw’inganda z’imideli mu
Rwanda.
Mu Kiganiro n’abari bateguye Rimba Fashion Show badutangarije
ko iki gikorwa kigamije guteza
imbere ibijyane n’Imideli, gushyigikira abanyamideli ndetse no abahanga
mu kuyirema ndetse no guha amahirwe abanyempano nshya mu bijyanye no kumurika Imideli mu Rwanda
Uwo mugoroba
kandi muri ibyo birori bya Rimba Fashion harimo gutanga ibihembo ku bantu
benshi bagize uruhare rukoeye kugira ngo
bigende neza aho Ozone Entertainment
igihembo cya Kompanyi y’Umwaka yitwaye neza mu Bufatanye no mu Gutegura Ibirori
Nyuma yo guhabwa
icyo gihembo muyobozi wa Ozone Entertainment yadutagarije ko gishimangiye uruhare rwabo mu gutegura neza imigendekere ya
Rimba Fashion Show ndetse n’Uruhare bagize mu micugire y’uko amatike
yagurishijwe ibintu bimaze kumenyerwa
hano mu Rwanda
Mu bandi
bashimiwe kubera uruhare bagize mu
gutegura ibyo birori by’uwo mugoroba
ni Safashion Collection yahawe
igihembo cy’Umunyamideri w’Umwaka mwiza
kubera uhare bagize mu guhanga
imwe mu mideli yerekanywe muri ibyo
birori bya Rimba Fashion Show byari
bibaye ku nshuro yabyo ya Kabiri .
Tubibutse
ko ibirori bya Rimba Fashion Show ku
nshuro yabyo ya mbere byabaye tariki ya 27 Nzeri 2025 bikabera muri The Manor Hotel I Nyarutarama
aho nabwo abanyamideli bakiri bato
berekanye ubuhanga bwabo mu
kurika imideli ndetse no kuyihanga