• Imyidagaduro / IBITARAMO

Orchestre Impala iri mu matsinda yagize ibigwi bikomeye mu muziki w’u Rwanda, iri mu myiteguro y’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 50 bamaze batanga ibyishimo ku bakunzi b’umuziki.

Niba warakunze indirimbo nka Nkumbuye umwana twarerwanywe, Zuba ryanjye, Cyo ngwino, Mbega ibyago, Aliya, Niba utaravuzwe,Adela Mukasine n’izindi nyinshi ngufitiye inkuru nziza y’uko ugiye kongera kuzibyinana na Orchestre Impala yitegura kwizihiza imyaka 50 bamaze.

Munyanshoza Dieudonné uri mu baririmba muri Orchestre Impala, yatengaje  ko amakuru y’uko bari mu myiteguro y’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 50 bamaze mu muziki ari impamo.

Ati “Ni byo turi gutegura igitaramo cyo kwizihiza imyaka 50 Orchestre Impala imaze mu muziki, kizabera muri Camp Kigali ku wa 28 Ugushyingo 2026. Uretse twe dutekereza ko hari n’abandi bahanzi tuzafatanya byinshi muzabimenya mu minsi iri imbere.”

Orchestre Impala yavutse mu myaka ya 1975 ishingwa n’abarimo Sebanani André ’Pépé La Rose’ na Sebigeri Paul ’Mimi La Rose’, nyuma hiyongeraho abandi barimo Gasasira Jean Félix ’Soso Mado’, Kalimunda Jean Pierre ’Kali wa Njenje’, Rubangura François ’Maître Rubangi’, Gasigwa Abdallatif ’Tubi Lando’ na Ngenzi Fidèle ’Fidèle le Jacard’.

Orchestre Impala ni itsinda ry’abacuranzi ryakunzwe cyane guhera mu 1975, kugeza mu 1990 ubwo ryacikagamo ibice, abandi bitaba Imana barimo Sebanani Andre wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu 2013 ni bwo Orchestre Impala yongeye gukora irimo abaririmbyi babiri mu bahoze mu ya mbere ari bo Sebigeri Paul [Mimi La Rose] na Ngenzi Fidele.

Bongeyemo abandi baririmbyi n’abacuranzi barimo Munyanshoza Dieudonné uzwi mu nka Mibirizi.

Nyuma yo kongera gucuranga, Orchestre Impala yakunze gucurangira muri za hoteli no mu tubari, ibimenyerewe nk’igisope. Ibitaramo bakoze birimo abantu benshi ni bike cyane bafatwaga nk’abo batari abahanzi.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments