Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Nyagatare bwatangaje ko abangavu 1,404 bari munsi y’imyaka 18 batwaye inda hagati ya Nyakanga 2025 na Kamena 2026. Ubuyobozi bwagaragaje ko iki kibazo kigomba guhangayikisha inzego n’abaturage, busaba urubyiruko gufata ibyemezo birinda ubuzima n’ejo hazaza harwo.
Ibi byatangajwe ku wa Kane, tariki ya 17 Nzeri 2026, ubwo mu Karere ka Nyagatare hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Abatuye Isi, ufite insanganyamatsiko igira iti “Urubyiruko rugera ku ntego z’iterambere rirambye.”
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyagatare, Dr. Ndayambaje Eddy, yavuze ko urubyiruko ruhura n’ibibazo bitandukanye bishobora kugira ingaruka ku buzima bwarwo bwo mu mutwe, ku mibereho ndetse no ku hazaza harwo, cyane cyane iyo rudafite amakuru n’ubushobozi bwo gufata ibyemezo biboneye.
Yavuze ko mu mwaka wa 2025/2026, mu Karere ka Nyagatare habonetse abantu 3,928 bivuje indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, muri bo 1,071 bakaba ari urubyiruko, bangana na 27.3%.
Ku bijyanye n’inda ziterwa abangavu, Dr. Ndayambaje yavuze ko 1,404 bari munsi y’imyaka 18 y'amavuko batwaye inda muri icyo gihe. Yagaragaje ko iki ari ikibazo gikomeye, cyane ko Nyagatare ari kamwe mu turere twagiye tugaragaramo umubare munini w’abangavu batwara inda.
Yagize ati: “Ku kibazo cy’abangavu batwara inda, dufite urubyiruko 1,404. Aba bari munsi y’imyaka 18 y'amavuko, ibi rero na byo ni ikibazo. Muri Nyagatare, mu myaka yashize twakomeje kuza ku mwanya wa mbere mu kugira abangavu batwara inda. Urubyiruka rero turarusaba kwirinda kugira ngo ejo hazaza harwo rutahazambya.”
Dr. Ndayambaje kandi yatangaje ko muri uwo mwaka hagaragaye abantu bashya 500 banduye Virusi Itera Sida (HIV), muri bo 91 bakaba ari urubyiruko.
Yibukije urubyiruko ko rufite uruhare runini mu kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, HIV ndetse n’inda ziterwa abangavu, asaba ko hafatwa ibyemezo bishyira imbere ubuzima n’ejo hazaza.
Mu rubyiruko rwitabiriye ibi bikorwa, Irakoze Diane, ufite imyaka 23 y'amavuko akaba akora ubuhanzi bwo gushushanya, yavuze ko hari urubyiruko rutajya rwitondera inama ruhabwa n’ababyeyi n’abarureberera, bikaba bishobora kuruganisha mu bibazo birimo gutwara inda bakiri bato.
Yasabye ko hashyirwa imbaraga mu guteza imbere impano n’ubuhanzi, kugira ngo urubyiruko rubifite rubashe kubihinduramo imirimo n’imishinga ibyara inyungu.
Tuyizere Joshua, ukora ibiryo by’amatungo n’ifumbire, yavuze ko ikibazo cy’igishoro kikiri imbogamizi ku rubyiruko rwinshi rufite imishinga. Yagaragaje ko kubona igishoro byafasha urubyiruko gushyira mu bikorwa imishinga yarwo, bityo rukabona ubushobozi bwo kwihangira imirimo no guha akazi abandi.
Yagize ati: “Abenshi uko babona igishoro bagashyira mu bikorwa imishinga yabo, ni na ko batanga akazi kuri bagenzi babo. Babandi bitwara nabi na bo bazagenda bagabanuka buhoro buhoro.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Ishungure Parfait, yavuze ko kuba igice kinini cy’abaturage b’u Rwanda ari urubyiruko ari amahirwe akomeye ku iterambere ry’igihugu.
Yagaragaje ko 70% by’Abanyarwanda bari munsi y’imyaka 35, mu gihe 27% bari hagati y’imyaka 16 na 30.
Yasobanuye ko Leta ikomeje gushyira mu bikorwa gahunda zigamije gufasha urubyiruko kubona ubumenyi, guteza imbere impano, kwihangira imirimo no kubona amahirwe yo guhangana ku isoko ry’umurimo.
Ishungure yasabye urubyiruko gukomeza kwirinda imyitwarire ishobora gushyira ubuzima n’ejo hazaza harwo mu kaga, harimo imibonano mpuzabitsina idatekerejweho, ubusinzi n’ibiyobyabwenge.
Yasabye kandi urubyiruko kwipimisha no gushaka amakuru yizewe ku buzima bw’imyororokere, kugira ngo rubashe gufata ibyemezo birurengera.
Ikibazo cy'abana baterwa inda gisa n'icyorezo kititaweho
Imibare itangazwa na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), igaragaza ko mu 2024, abangavu bari munsi y'imyaka 18 y'amavuko batewe inda zitateganyijwe bari 22.454.
Mu 2020 abangavu 19.701 batewe inda, mu 2021 bariyongera bagera kuri 23.111, naho mu 2022 bagera kuri 24.472 mu gihe mu 2023 bagabanyutseho gato bagera kuri 22.055. Abo bose hamwe ni 112.063 (2019-2024).
Minisiteri y’Ubuzima yo igaragaza ko 38% by’abana bagwingira mu Rwanda baba bavuka ku bana batewe inda imburagihe.
Impuzandengo y'imyaka 5 (2019-2024) igaragaza ko buri mwaka abana bononwa bagaterwa inda ari 22.416. Ibi bivuze ko bo n'abana babo ubatumiye mu nama bakuzura Stade Amahoro.
Ingaruka ziba kuri aba bana yaba izigaragara n'izitagaragara ni nyinshi. Abantu akenshi tubona ingaruka zigaragara gusa nko kubyara ariko hari izindi zikomeye zitagaragara inyuma (ibikomere, agahinda gakabije, kuba ruvumwa, gupfa mu marangamutima, gutakaza icyizere, ...).
Ushingiye kuri iyi mibare buri karere ko mu Rwanda buri mwaka abana 747 babyara abandi bana. Ikibabaje ababahoteye ntabafatwa ngo babiryozwe, ababiryozwa baracyari bake cyane ari nabyo bitanga icyuho ku bigize ba Gasekurume, Mfiziyakarere n'andi mazina menshi uzi mubita.
Vuba aha bwo Inteko ishingamategeko y'u Rwanda (Umutwe w'abadepite) yarerebye isanga ikibazo gikomeye maze ibona ko umuti wa nyawo wo kurandura ikibazo ari ukwemerera umwana w'imyaka 15 y'amavuko kuboneza urubyaro atazi niba anarufite. Ibi bisa nko kubona umuriro w'inkekwe waka kandi ushaka kuwuzimya ukawuzimisha lisansi.
Hari ikibazo cyo kwitana ba mwana hagati y'ababyeyi kuri nyirabayazana y'ibyo byose.
Ibi byatumye Moteri ya Goverinoma (FPR Inkotanyi), nayo ibigarukaho mu nama ya biro politiki yayo yo ku wa 21-22 Ukwakira 2022, aho mu myanzo 13 yafatiwe muri iyo nama uwa 10 ugira uti"Ababyeyi, abarezi, abanyarnadini n’umuryango munyarwanda muri rusange barakangurirwa gusubira ku nshingano za kibyeyi batoza abakiri bato umuco munyarwanda, indangagaciro na kirazira no kubibakundisha kugira ngo bakure barangwa nabyo''.
Iyi ngingo iramutse yitaweho buri umwe uyivugwamo agakora ibyo asabwa hari icyo byafasha mu gusana umuryango nyarwanda uri kwangirika mu buryo butandukanye.
Ibyo bikajyanirana ariko no gutanga ubutabera bwuzuye ku bana baterwa inda imburagihe ku buryo mu gihe hatangazwa imibibare y'abana batewe inda hakwiye no gutangaza n'umubare w'abazibateye bafashwe bagashyirizwa ubutabera dore ko iki cyaha cyamaze gushyirwa mu byaha bidasaza.
Icyuho ku byaha bigezwa mu nkiko ku bana baterwa inda
Mu mwaka w'ubucamanza wa 2025/26 mu Rwanda, icyaha cyo Gusambanya umwana kiri mu myanya 10 ya mbere kuko hakiriwe
amadosiye 4.133, angana na 7%, mu gihe imibare igaragaza ko buri mwaka mu Rwanda abangavu baterwa inda basaga ibihumbi 23000.
Like This Post? Related Posts