Umusore
w’imyaka 21 wari umukarani mu Kagali ka Akabatasi, Umurenge wa Rubona, mu
Karere ka Rwamagana yishwe akubiswe majagu na mugenzi we bakoranaga nyuma yo
kutumvikana ku buryo bwo kugabana amafaranga bari bakoreye.
Byabaye ku
gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 16 Nzer 2026, ubwo abasore bane bakora
akazi k’ubukarani bagiranye amakimbirane ashingiye ku kugabana amafaranga bari
bakoreye umwe bimuviramo gupfa.
Umuvugizi wa
Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SSP Twizeyimana Hamdun, yemeje ayo makuru
anavuga ko abakekwaho ubu bwicanyi batangiye gufatwa.
Ati: “Ni
abasore bari basangiye inzoga hanyuma abavandimwe 2 n’undi umwe baza gupfa
amafarannga 200 batangira kumukubita ndetse umwe muri bo ajya kuzana majagu
arayimukubita ahita apfa. Aba basore bahise bahunga ariko inzego z’umutekano
zitangira kubashakisha ho umwe yaje gufatirwa mu Murenge wa Nzige ari gucika.”
Akomeza
agira ati:”Dusaba abaturage kwirinda amakimbirane anabageza mu gukora ibyaha
birimo n’ibi by’ubwicanyi.”
Umunyamabanga
Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubona, Mukashyaka Chantal yatangaje ko amakimbirane y’abo basore yaturutse ku kutabasha kumvika ku buryo bwo
kugabana amafaranaga bari bakoreye.
Yagize ati:
“Mu masaha ya saa munani ni bwo twamenye aya makuru aho abasore bane
batumvikanye ku buryo bwo kugabana mafaranga bari bakoreye. Batatu bahuriye
kuri umwe bayakaga batangira kumukubita kugeza ubwo umwe muri bo yagiye mu nzu
azana macaku ayimukubita mu mutwe ahita apfa.”
Uyu muyobozi
yasabye abaturage ko bakwiye kwirinda iyi migirire irimo umujinya
w’umuranduranzuzi bakajya bafashaka ababafasha mu gukemura amakimbirane.
Atii: “Si
byo biragayitse cyane, aho dusaba abaturage bafata ibyemezo nk’ibi bibuza
bagenzi babo ubuzima kujya birinda kwikemurira ibibazo, aho batumvikana
bakagana inzego z’ubuyobozi zikabafasha. Turasaba abaturage kwirinda
amakimbirane ndetse bakumva ko ikibazo cyose kidakemurwa mu buryo no guhangana”
Ababonye uko
byatangiye bavuga ko bagaya imyitwarire nk’iyi ndetse bakifuza ko uwavukije mu
genzi we ubuzima yabihanirwa by’intangarugero.
Mukanzigiye
Marie yagize ati: “Bamaze gukorera amafaranga batangira kujya impaka z’uburyo
bwo kuyagabana. Uwari yayafashe yababwiraga ko ayo bari kubara atariyo abaha
bituma batangira kurwana kugeza umwe yishe mugenzi we. Byaduteye ubwoba kuba
hari abantu bagifite umutima wa kinyamaswa nk’uyu.”
Ntakiyimana
Daniel na we yagize ati:” “Ibi ni ibyo kwamaganwa ni ishyano. Gukubita isuka mu
mutwe ubona ko ugambiriye kumwica! Biteye agahinda ndetse twifuza ko uyu mugizi
wa nabi yazabihanirwa bikomeye”
Kugeza ubu
uwishe mugenzi we yatawe muri yombi aho afungiwe kuri RIB mu gihe umurambo wa
Nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Rwamagana kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Like This Post? Related Posts