Ikipe
y’Igihugu y’u Rwanda ya Volleyball mu Bagabo yatsinzwe na Cameroun amaseti 3-1
mu mukino usoza imikino yo mu Itsinda D ry’Igikombe cya Afurika kiri kubera
muri Tunisia.
Uyu mukino
wabereye muri Palais des Sports Elmenzah i Tunis mu ijoro ryo ku wa Kane,
tariki ya 17 Nzeri 2026.
U Rwanda
rwatangiye neza umukino, rwegukana iseti ya mbere ku manota 25-18.
Cameroun
yagarutse ikomeye mu maseti yakurikiyeho, ikoresha neza uburyo bwo gusatira no
guhagarika serivisi z’abakinnyi b’u Rwanda, ihita ihindura isura y’umukino
itsinda iseti ya kabiri iya gatatu n’iya kane bworoshye 25-21, 25-23
na 25-19.
Umukino
warangiye Cameroun itsinze u Rwanda amaseti 3-1(18-25, 25-21, 25-23
na 25-19) isoza imikino yo mu itsinda ari iya mbere, mu gihe u Rwanda rwabaye
urwa kabiri mu Itsinda D.
Iyi kipe y’u
Rwanda yari yinjiye muri uyu mukino ifite intsinzi ebyiri, nyuma yo gutsinda
RDC amaseti 3-1 mu mukino wa kabiri w’irushanwa.
Ni intsinzi
yari yakurikiye iy’amaseti 3-0 u Rwanda rwabonye kuri Repubulika ya
Centrafrique ku mukino wa mbere.
U Rwanda
ruzakina umukino wa 1/8 cy’irangiza na Gambia yabaye iya gatatu mu Itsinda B
ryari ririmo Misiri na Maroc. Uwo mukino uteganyijwe ku wa Gatandatu saa Munani
z’amanywa.