Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias
Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Nzeri 2023, Nibwo mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya akagari ka Kagugu hamenyekanye inkuru y’incamugogo y’urupfu rw’umwana wapfiriye mu kizenga cy’amazi.
Amakuru BTN yahawe na nyina wa nyakwigendera w’imyaka 8, avuga ko ku isaha ya saa Kumi n’imwe z’umgoroba aribwo umwana yaturutse mu rugo agendesha ikigare yerekeza ku kirombe cyacukurwagamo umucanga ariko kitagikora, Noneho nyuma y’akanya gato aza guhuruzwa n’umugenzi watabazaga avuga ko asanze umurambo w’umwana ureremba mu mazi noneho yajya kureba niba ari uwe agakubitwa n’inkuba ubwo yasangaga koko ari umwana we.
Uyu mubyeyi witwa YANKURIJE Clementine, mu kababaro kenshi avuga ko inzego z’ubuyobozi nyuma yuko umwana akuwe mu maze yapfuye n’abaturage zanzuye ko umurambo w’umwana we ararana nawo kuko ngo uburuhukiro yari bujyanywemo bwamaze kuzura.
Yankurije akomeza avuga ko uretse umuyobozi w’isibo batuyemo ukomeje kubaba hafi kuva umwana yapfa kugeza magingo aya ntawawundi muyobozi yaba ku rwego rw’akagari cyangwa umurenge urahakandagiza ikirenge cyangwa se wenda ngo abe yababaza uko bimeze , ikintu afata nko kmutererana.
Yagize ati "Kuva umwana wanjye yapfa ntamuyobozi n’umwe urahagera yaba uwo ku kagari no ku murenge cyakora ushinzwe umutekano we yahageze. Sinzi ahantu nkura amafaranga yo kumushyinguza kuko inzu yose yuzuye amasazi n’impumuro mbi kuva umurambo wazanywa tukararana nawo."
Bamwe mu baturage barimo na nyirasenge wa nyakwigendera bari aho uyu mwana yapfiriye kandi bahaturiye, batangarije BTN ko iki kirombe hashize igihe basaba ubuyobozi ko cyasibwa ariko ubuyobozi bukabyima amatwi dore ko uyu mwana abaye uwa gatatu uhapfiriye nyuma y’umwana n’umusaza bigeze kugwa mu bizenga by’amazi biri muri iki kirombe cyacukurwagamo umucanga.
Aba baturage kandi bakomeje kubabazwa nuko uyu mubyeyi wagize ibyago yararanye n’umurambo mu nzu ibyo bafata nko kumushinyagurira bibaza niba mu gihugu hose ntaburuhukiro buhari nkuko bari babwiwe ko aho umurambo wari bujyanywe hamaze kuzura.
Ikindi kibazo cyabereye aba baturage ihurizo rikomeye, nuko ntanamafaranga uyu mubyeyi usanzwe ukora akazi ko guca inshuro mu buhinzi afite yo kumushyinguza uretse ayo umuyobozi w’isibo yagiye akusanya mu baturage.
Kugeza ubu inzego z’ubuyobozi yaba ku kagali ka Kagugu n’umurenge wa Kinyinya ntacyo ziratangaza BTN nyuma yuko igerageje guhamagara umunyamabanga nshwingwabikorwa w’akagari ka Kagugu agasanga terefone ye itari ku murongo ndetse n’umunyambanga nshwingwabikorwa w’umurenge wa Kinyinya, HAVUGUZIGA Charles akamwemerera ko baza kuvugana nyuma yuko inama yari ayoboye irangiye.
INKURU IRAMBUYE NI MUKANYA!!!!!!!
Like This Post?
Related Posts