Ikipe
y’igihugu ya Kenya yegukanye igikombe cya ILT20 Continent Cup 2026, nyuma yo
gutsinda Uganda ku kinyuranyo cy’amanota 39 mu mukino wa nyuma wabereye imbere
y’abakunzi b’umukino wa Cricket.
Kenya
yagaragaje imbaraga kuva umukino ugitangira, maze mu gice cyo gukubita bwa
mbere ibasha gushyiraho amanota menshi, aho yasoje overs 20 ifite amanota 170/7.
Iri tsinda
ry’amanota 170 ryahaye Kenya amahirwe yo kujya mu gice cya kabiri cy’umukino
ifite icyizere cyo guhangana na Uganda, cyane ko yari ifite amanota menshi yo
kurinda.
Ubwo Uganda
yari igeze ku mwanya wo gukubita, abakinnyi bayo bashatse gukina umukino
ushobora gutuma bagaruka mu rugamba rwo guhatanira igikombe.
Gusa Kenya
yakomeje kugaragaza ubudahangarwa mu gukumira Uganda, aho abakinnyi bayo
bakomeje gukuramo abakinnyi ba Uganda umwe ku wundi.
Uganda yaje
gusohorerwa abakinnyi bose ifite amanota 131, mu dupira 17.5 (17.5 overs),
bityo inanirwa kugera ku manota 170 Kenya yari yashyizeho.
Nyuma yo
kubona ko Uganda yasoreje kuri 131, Kenya yahise yemezwa nk’uwatsinze umukino
ku kinyuranyo cy’amanota 39.
Iyi tsinzi yatumye
Kenya yegukana igikombe cya ILT20 Continent Cup 2026, mu gihe Uganda yasigaye
ku mwanya wa kabiri nyuma yo gutsindwa mu mukino wa nyuma.
Umukino
wagaragaje ubushobozi bw’amakipe yombi, ariko Kenya iza kugira umunsi mwiza
kurusha Uganda, cyane cyane mu gushyiraho amanota menshi no gukumira abo
bahanganye
Kuba Kenya
yarashoboye gushyiraho amanota 170/7 mu dupira 20 byayihaye umwanya mwiza wo
guhatanira intsinzi. Ku rundi ruhande, Uganda yananiwe gukomeza umuvuduko
ukenewe kugira ngo ishobore gukuraho ikinyuranyo cy’amanota yari yashyizweho.
Kenya
yakomeje gukina yizeye intsinzi, kugeza ubwo abakinnyi ba Uganda bose basohowe
ku manota 131.
Like This Post? Related Posts