• Amakuru / MU-RWANDA
Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias

Urwego rwIgihugu rwUgenzacyaha mu Rwanda rwataye muri yombi umugabo ukekwaho gusambanya umwana yibyariye.

Nyuma yuko uyu mugabo witwa Muramira Joseph bikekwaho ko yaba yarasambanyije umwana yibyariye, abaturage batuye mu mudugudu wa Buhoro akagari ka Buhinja mu murenge wa Kigoma akarere ka Nyanza aho uyu muryango utuye batangaje ko ari akarengane yaba yarakorewe numugore we.

Aba baturage baganira na BTN bayitangarije ko batunguwe no kumva uyu mugabo yafunzwe azira guhohotera umwana we bitewe nuko ibyo ashinjwa ari ubwa mbere babimwumviseho.

Amakuru BTN ikesha aba baturage, avuga ko intandaro yibi byose yaje nyuma yuko hari amakuru yamenyekanye avuga ko uyu mugabo yaba agiye gukorana ubukwe nundi mugore kandi hari undi babyaranye uyu mwana wumukobwa ufite imyaka 14.

Umwe muri aba baturage utifuje ko imyirondoro ye ijya ahagaragara yavuze ko ibyabaye byose bishingiye ku binyoma kuko hari igihe umugore we batandukanye ashobora kuba ariwe wamugambaniye akamusiga icyasha yifashishije umwana babyaranye cyane ko uyu mugabo ufunzwe batari bamuziho imyitwarire mibi.

Yagize ati " Kuva nabona uyu mwana sindamwumvaho imyitwarire ikocamye. Abana Neza nabaturage.

Akomeza avuga ko Iki cyaha ashinjwa gishobora kuba cyaraturutse ku makimbirane ashobora kuba ari hagati ye nuwo bahoze babana ariko waje kwimukira.

Aya makuru yaje gushimangirwa numunyambanga Nshingwabikorwa wumurenge wa Kigoma,Mukanaganzwa Brigitte.

Uyu mugabo ushinjwa guhohotera umwana yibyariye, acumbikiwe kuri station ya RIB ikorera mu murenge wa Kigoma.

Ni Inkuru ya MAHORO Samson/BTN TV
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments