Umugabo w’imyaka 52 wo mu Karere ka Karongi yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akekwaho gusambanya abana batanu b’abaturanyi be.
Uyu mugabo wo mu Mudugudu wa Wingabo, Akagari ka Bisesero, Umurenge wa
Rwankuba, akekwaho kuba yarakoreye ibi byaha mu bihe bitandukanye.
Amakuru atangwa n’abaturanyi avuga ko uyu mugabo yajyaga ashuka abana
abaha amandazi na biscuits, cyangwa akabasezeranya ibyo kurya ariko ntayibaha.
Bivugwa ko hari ubwo abana bajyaga kumwishyuza ibyo yari yabemereye, ababyeyi
babo batabizi.
Gusambanya umwana uri munsi y’imyaka 18 ni icyaha gihanwa n’amategeko
y’u Rwanda, kandi kiri mu byaha bidasaza.
Ku bijyanye n’ibihano, itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange
riteganya igifungo cy’imyaka 25 cyangwa igifungo cya burundu ku muntu uhamijwe
gusambanya umwana uri munsi y’imyaka 14.
Ibindi birebe muri iyi
Video