Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el-Sisi, yakiriye i Cairo Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA), John Ratcliffe, bagirana ibiganiro byibanze ku mutekano n’ibibazo bikomeje kugaragara mu Burasirazuba bwo Hagati no mu ihembe rya Afurika.
Muri ibyo biganiro ku Cyumweru,
Sisi yari kumwe n’Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi rwa Misiri, Hassan Rashad,
ndetse n’abandi bayobozi b’impande zombi.
Umuvugizi wa Perezidansi ya
Misiri, Mohamed el-Shennawy, yavuze ko ibiganiro byibanze ku gukomeza umubano
n’imikoranire hagati ya Cairo na Washington, ndetse n’ibibazo bya Gaza, Sudan,
Iran, Somalia n’Ihembe rya Afurika.
Ku kibazo cya Gaza, Sisi yongeye
gushimangira ko Misiri ishyigikiye ko amasezerano yo guhagarika imirwano
akomeza kubahirizwa, ubufasha bw’ikiremwamuntu bugakomeza kugera mu baturage,
ndetse hakongera inzira ya politiki iganisha ku gisubizo gishingiye ku mahame
mpuzamahanga n’ishyirwaho ry’ibihugu bibiri.
Ku bijyanye na Sudan, Sisi yavuze
ko Misiri ishyigikiye ubumwe, ituze n’inzego za Leta za Sudan, ashimangira ko
ubusugire n’ubutaka bw’iki gihugu bigomba kubahirizwa.
Sisi kandi yasabye ko haboneka
amasezerano yuzuye yakemura ikibazo kiri hagati ya Iran n’ibindi bihugu, avuga
ko byafasha kugarura umutekano n’ituze mu karere ndetse no kurinda ubwigenge
bw’ingendo zo mu mazi mpuzamahanga.
Ku kibazo cya Somalia n’Ihembe rya
Afurika, Sisi yavuze ko Misiri ikomeje gushyigikira umutekano n’ituze bya
Somalia ndetse ko itakwemera igikorwa icyo ari cyo cyose cyabangamira ubusugire
n’ubutaka bw’iki gihugu.
John Ratcliffe yashimye uruhare
rwa Misiri mu bikorwa bya dipolomasi mu karere, anavuga ko Washington na Cairo
bizakomeza guhana amakuru no gukorana ku bibazo by’umutekano.
Impande zombi kandi zaganiriye ku bufatanye hagati ya CIA n’Urwego
rw’Ubutasi rwa Misiri, cyane cyane mu bijyanye n’umutekano, ubutasi, kurwanya
iterabwoba, ibyaha byateguwe n’ibyaha byambuka imipaka.