Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Nzeri 2023.Nibwo Umugore wo mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yishe umukecuru amukubise isuka mu mutwe.
Uyu mugore ukekwaho ko ajya agira uburwayi bwo mu mutwe, yishe nyakwigendera ahagana Saa kumi n’ebyiri z’igitondo cyo
Abatangabuhamya bo mu Mudugudu wa Mugeyo mu Kagari ka Mbandazi, ubu bwicanyi bwabereyemo bavuze ko uyu mugore yazindutse ajya aho avuka, ahageze arwana na mukuru we.
Mukuru we ngo yaje kumuhunga, hanyuma umukecuru wari uje gutabara, uwo mugore afata isuka arayimukubita ahita apfa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Nsabimana Matabishi Désiré yavuze ko ko uyu mugore yigeze kugira uburwayi bwo mu mutwe ariko ubu yari ameze neza.
Ati “ Yari avuye iwe azindukira iwabo saa kumi n’ebyiri noneho arwana na mukuru we nibwo mukuru we yamuhunze ajya kwikingirana mu nzu ahita akubita isuka uwo mukecuru wari uje kubakiza arapfa”
Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwahise ruhagera ruta muri yombi uwo mugore.