• Imikino / FOOTBALL

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice yama  kurekurwa kuri iki  gicamunsi   nyuma yo kwishyura ibihumbi 600$ bya sheki zitazigamiye yari akurikiranyweho nyuma y’amasezerano y’ubwimvikane yagiranye n’Ubushinjacyaha ubwo yemerega ibyaha akurikiranyweho.

Uyu mushoramari uhagarariye Ikigo gicuruza imiti n’ibikoresho byo kwa muganga kitwa Africa Medical Supplier akaba na Perezida wa FERWAFA, afatanyije n’abunganizi be mu mategeko, baherutse kugirana amasezerano n’Ubushinjacyaha arimo kwemera ibyaha akurikiranyweho ndetse yemera kwishyura sheki zitazigamiye akekwaho gutanga.

Aya masezerano yakozwe hashingiwe ku ngingo ya 26 y’Itegeko Nº027/2019 ryo ku wa 19 Nzeri 2019 ryerekeye imanza z’inshinjabyaha no ku mabwiriza y’Umushinjacyaha Mukuru Nº 6/2022 yo ku wa 19 Nyakanga 2022 yerekeye ikoreshwa ry’ukumvikana kurebana no kwemera icyaha, cyane cyane mu ngingo ya gatanu n’iya cyenda.

Shema n’abamwunganira, bakoze aya masezerano yemera ibyaha aregwa nyuma y’uko tariki ya 15 Nzeri 2026, Ubushinjacyaha n’uregwa bari bagiranye ubwumvikane.

Muri ayo masezerano kandi, Perezida wa FERWAFA yemeye icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe, giteganywa n’ingingo ya 126 y’Itegeko Nº060/2021 ryo ku wa 14 Ukwakira 2021 ryerekeye inyandiko zishobora gucuruzwa.

Shema Ngoga Fabrice kandi, yemeye icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, giteganywa n’ingingo ya 174 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Mu iburanisha rya mbere ubwo yagezwaga mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ikibazo cyaturutse ku mikoranire y’ubucuruzi yahuje ikigo cya ABZL International General Trading LLC cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, gihagarariwe na Jesse Harry Ndambala, na Africa Medical Supplier ihagarariwe na Shema Ngoga Fabrice.

Aya masezerano yakozwe ku mpande zombi, yari ajyanye no kugura ibikoresho by’ubuvuzi, maze ashyirwaho umukono ku wa 23 Mutarama 2024, afite agaciro k’Amayero 1.092736.

Nk’uko byagarutsweho mu rubanza, tariki ya 3 Ukwakira 2025, ABZL International General Trading LLC, binyuze kuri Me Gahizi Safari, yareze Africa Medical Supplier na Shema Ngoga Fabrice ko yabahaye sheki ebyiri zitazigamiwe ndetse akihesha umutungo wabo hakoreshejwe uburiganya.

Ubwo uyu Muyobozi wa FERWAFA yagezwaga imbere y’Ubutabera, Ubushinjacyaha bwavuze ko yakomeje kugenda abasiragiza yanga kubishyura ndetse bakamwandikira bamwibutsa na we akabasubiza kuri email abizeza kubishyura, kugeza ubwo yabahaye sheki ebyiri zitazigamiwe muri I&M Bank.

Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwavuze ko Shema yatanze sheki iriho Amadolari ibihumbi 400 n’indi iriho Amadolari ibihumbi 200, bakavuga ko yazanditse nabi agamije ko banki itazabishyura.

Ubwo iperereza ryatangiraga, uregwa ntabwo yeremeraga ibyaha akurikiranyweho, ariko ubu yemera ko ubwo yatangaga sheki nta mafaranga yari kuri konti, yitegura kuyashyiraho akoresheje konti afite mu zindi banki, ariko izo sheki zateshejwe agaciro na banki igihe cyo kuzitwara muri banki kitaragera kandi ko ubu ikibazo yamaze kugikemura, kompanyi yishyuwe.

Mu masezerano y’ubwumvikane izi mpande zombi zagiranye, Ubushinjacyaha bwemeye ko mu gihe cyo kuregera Urukiko, buzamuregera gutanga sheki itazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Ubushinjacyaha kandi bwemeye ko buzamusabira igihano cy’amezi atandatu asubitswe mu cy’umwaka umwe no gutanga ihazabu ingana na miliyoni 3 Frw.

ABZL International General Trading LLC yakorewe icyaha, ntiyitabiriye mu ikorwa ry’aya masezerano kuko ikibazo cyayo kerekeranye n’ubwishyu cyakemutse, yarishyuwe.

Impande zombi zumvikanye ko aya masezerano areba gusa kandi akagira ingaruka ku ikurikiranacyaha n’ibyaha biri gukirikiranwa muri iki kirego.

Nta ngaruka aya masezerano afite ku burenganzira bw’abantu bashobora gutanga ibirego mbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi. Nta ngaruka kandi aya masezerano afite ku bindi byemezo byafatwa n’izindi nzego.

Mu gihe aya masezerano atazemerwa n’Urukiko, nta gaciro azagira, ubundi hazakomeze ikurikiranacyaha nk’aho amasezerano atigeze abaho.

Amakuru yashyizwe muri aya masezerano y’ubwimvikane azakoreshwa gusa ku mpamvu irebana nayo nk’uko byemejwe n’Ubushinjacyaha.

Impande zombi kandi zemeranyijwe ko mu gihe cyose aya masezerano ataremezwa n’Urukiko, buri ruhande rufite uburenganzira bwo kuyasesa bigakorwa mu nyandiko kandi impamvu y’iryo seswa igasobanurirwa urundi ruhande muri iyo nyandiko.

Aya masezerano y’ubwumvikane yashyizweho umukono ku wa 21 Nzeri 2026 na Shema Fabrice Ngoga, abunganizi be barimo Me Rutagengwa Jean Damascène, Me Sangano Yves na Me Niyomugabo Christophe, ndetse n’Umushinjacyaha Tuyisenge Vestine.

Byari biteganyijwe ko Shema azasubira mu rukiko ku munsi w’ejo  tariki ya 23 Nzeri 2026 ariko ubu twandika iyi  nkuru uyu mugwizatunga Shema Ngoga Fabrice  yamaze gusohoka mu igororero rya Nyarugenge ajya iwe mu rugo 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments