• Imyidagaduro / IBITARAMO

Umujyanama w’umuhanzikazi Bwiza Emerence akaba n’Umuyobozi wa KIKAC Music  Uhujimfura  jean Claude umaze iminsi I Lusaka  muri Zambia mu rugendo  rwo gutegura igitaramo cyo kumurika Alubume ye ya gatatu  yise Home azakorera muri icyo  gihugu yakiriwe na Ambasaderi w’ u Rwanda muri Icyo  gihugu  Hon Bugingo emmnauel

Uhujimfura  wari uherekejwe n’uhagariye abanyarwanda baba muri Zambia bwana Eric uri no mu bari  gufasha Kikac Music gutegra icyo  gitaramo muri icyo  gihugu  kugira kizagende  neza nkuko  babyifuza ko kizitairwa n’abanyarwanda benshi .

Nkuko Uhujimfura yabitangarije umunyamakuru wacu yamubwiye ko  uwo muhuro  na Ambasaderi Bugigo  wari uwo kugira ngo baganire uko icyo gitaramo cy Bwiza  cyazagenda neza

 Yagize  ati “  mu minsi  itari mike maze  muri Zambia twakoze imirimo itadukanye  ku myiteguro y’icyo gitaramo  twakiriwe  n’uhagaririye u Rwanda  Zambia atugira inama y’uko twakomeza  kwitegura neza icyo gitaramo  kizaba tariki ya 28 Ugushyingo 2026 aho I Lusaka .

 Nkuko yakomeje abitangaza byari biteganyijwe kuba tariki ya 11 Nyakanga 2026 ariko baje kugisubika  kugira ngo babashe kwitegura byisumbuyeho.

Bwiza umaze imyaka  5 mu muziki nyarwanda yamenyekanye Cyane  mu mwaka wa 2021 aho yagaragaje  ubuhanga bukomeye cyane kugeza  ubu aho amaze  gukora zimwe mu ndirimbo zikunzwe cyane  nka  Ahazaza ,Warubizi , Yiwe ,No Bady , Wibeshya , Exchange , Rudasumbwa ,Soja ,Iyo Twicaranye ndetse n’alubumu ebyiri arizo My Dream ndetse na 25Shades  yashyize hanze mu mwaka ushize mu gitaramo cy’ububiligi .

Bwiza ni umwe mu bahanzikazi mu Rwanda bamaze kwitabira ibitaramo byinshi bikomeye birimo n’abahanzi mpzamahanga nka Move afrika  yahuriyemo  na John Legend ,Bwiza Gala Night cyabereye  muri Kigali Universe . Siga  Arts Festival ,Celebrating Women’s day cyabereye  I stocholm muri  Suede , Summer  Country  ndetse na Iwacu na Muzika Festival inshuro ebyiri .

Biteganyijwe ko  igitaramo cya Bwiza cyo  kumurika alubumu ye ya gatatu yise “ Home kizaba tariki ya 28 ugushyingo 2026 I Lusaka muri Zambia .




Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments