Umugabo w’imyaka 35 yafatiwe mu cyuho asambana n’umugore w’undi mu Mudugudu wa Gisoko, Akagari ka Karenge, Umurenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma.
Ibi byabaye mu gicuku cyo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri, aho uyu
mugabo bivugwa ko yari ari kumwe n’uyu mugore mu bikorwa by’ubusambanyi.
Amakuru avuga ko aba bombi bari basanzwe bafitanye umubano nk’uyu, nubwo
umugore yari afite undi mugabo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jarama yemeje aya makuru,
asaba abaturage kwirinda guca inyuma abo bashakanye no kugira ubushoreke.
Yibukije kandi abaturage ko ubu bwoko bw’imyitwarire bushobora kugira
ingaruka ku miryango ndetse ko hari aho bushobora no kuvamo ibibazo
by’amategeko.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Jarama busaba abashakanye kubahana, gukemura
amakimbirane binyuze mu biganiro no kwirinda ibikorwa bishobora guhungabanya
umutekano n’imibanire myiza mu miryango.
Ibindi birebe muri iyi
Video