Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda, rwatangaje ko hatangiye gutegurwa inzira zo kongera ibyaha n’ibibazo bishobora gukemurwa hifashishijwe ubutabera nsanasano, mu rwego rwo kurushaho kwihutisha ubutabera no kugabanya ibirarane by’imanza mu nkiko.
Politiki y’Ubutabera Nsanasano yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu Rwanda mu 2022, igamije gufasha mu gukemura amakimbirane n’ibibazo mu buryo butandukanye n’inzira isanzwe y’imanza, cyane cyane hifashishijwe ubwumvikane hagati y’abafitanye ikibazo.
Ubu buryo bwagaragaje inyungu zitandukanye, zirimo gufasha urwego rw’ubucamanza kugabanya ibirarane by’imanza. Minisiteri y’Ubutabera igaragaza ko mu 2022 ibirarane by’imanza byari ku kigero cya 62%, ariko kugeza muri Kamena 2025 bikaba byari byaragabanutseho amanota 13%, bigera kuri 49%.
Intego ni uko mu myaka itanu yatangiye mu 2024, ibirarane by’imanza bizaba byaragabanutse bikagera kuri 30% by’imanza zose, ndetse hakaba hari icyizere ko bishobora kugera kuri 25%.
Kwagura ikoreshwa ry’ubutabera nsanasano kandi bijyana n’ubwiyongere bw’umubare w’ibibazo bikemurwa hakoreshejwe ubu buryo. Mu mwaka w’ubucamanza wa 2025/26, ibibazo 19.888 byakemuwe hifashishijwe ubutabera nsanasano, bivuye ku bihumbi 15 byakemuwe mu mwaka wabanje. Ibi bihwanye n’inyongera ya 32,4%.
Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harisson, yabwiye IGIHE ko hari imishinga y’amategeko iri gutegurwa kugira ngo ishyigikire kandi yihutishe uburyo bwo kongera ibyaha bishobora gukemurwa hifashishijwe ubutabera nsanasano.
Yavuze ko kuba 18% by’imanza zaburanishijwe mu mizi mu mwaka ushize w’ubucamanza zarakemuwe binyuze mu buryo bw’ubuhuza, kandi bikaba ari ubwa mbere bageze kuri uwo mubare, ari umusaruro utanga isomo ryo gukomeza gushyira imbaraga muri ubu buryo.
Mutabazi yavuze kandi ko hari ibyaha biri kuganirwaho kugira ngo byongererwe mu byaha bishobora gukemurwa binyuze mu butabera nsanasano.
Ati: “Nk’ubu ku byaha bihanishwa igifungo kitarenze imyaka itanu, bisanzwe biteganywa n’amategeko ko bikemukira mu butabera nsanasano. Gusa hari ibindi turi kugenda tuganiraho kugira ngo bizongerwemo.”
Kugeza ubu, mu Rwanda, ibibazo bishobora gukemurwa hifashishijwe ubutabera nsanasano birimo imanza z’ubucuruzi, iz’umurimo, iz’ubutegetsi ndetse na zimwe mu manza nshinjabyaha.
Muri ubu buryo, ibibazo bishobora gukemurwa binyuze mu nzira zitandukanye, zirimo ubuhuza aho abafitanye ikibazo bafashwa kugera ku mwanzuro mbere y’uko bajya mu nkiko, ndetse n’ubuhuza bukorwa nyuma y’uko urubanza rumaze kugezwa mu rukiko, buzwi nka court-annexed mediation.
Harimo kandi ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha (plea bargaining), ubuhuza hagati y’uwakorewe icyaha n’uwagikoze (Victim-Offender Mediation), ubwunzi ndetse n’izindi nzira zitandukanye zigamije gukemura amakimbirane mu buryo bw’ubwumvikane.
Kuva Politiki y’Ubutabera Nsanasano yatangira mu 2022, hakomeje gushyirwaho imirongo migari igena uko ubu buryo bugomba gukoreshwa, ndetse no kureba uko ibyaha n’ibindi bibazo bishobora gukemurwa hifashishijwe ubu buryo byakomeza kwiyongera.
Like This Post? Related Posts