Perezida wa Kenya, William Ruto, yasabye ko Afurika ihabwa imyanya ihoraho mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano, avuga ko umugabane ufite ibihugu 54 n’abaturage barenga miliyari 1.4 udakwiye gukomeza kutagira uruhare ruhoraho mu byemezo bikomeye birebana n’umutekano w’isi.
Ruto yabigarutseho ku wa Mbere
ubwo yari yitabiriye inama yiswe Partners for Multilateralism Summit
yabereye i New York.
Yavuze ko Afurika ari wo mugabane
wonyine utagira uhagarariye mu buryo buhoraho muri aka Kanama gashinzwe gufata
ibyemezo ku bibazo by’amahoro n’umutekano mpuzamahanga.
Ati: “Afurika ntishobora gukomeza kuba umugabane wonyine udafite
uhagararirwa mu buryo buhoraho mu rwego rushinzwe amahoro n’umutekano
mpuzamahanga.”
Ruto yavuze ko kuba Afurika ifite
ibihugu 54 n’abaturage barenga miliyari 1.4 bituma ikwiye kugira uruhare rugaragara
mu byemezo bigira ingaruka ku isi.
Yavuze ko ikibazo atari ukubura
ubufatanye hagati y’ibihugu, ahubwo ko ari inzego n’amategeko mpuzamahanga
atajyanye n’imihindagurikire y’isi.
Perezida Ruto kandi yavuze ko
Afurika ishaka imikoranire n’ibindi bihugu aho kuba mu mwanya wo guhora
ishingiye ku nkunga, ashimangira ko ibihugu by’Afurika bidakwiye guhatirwa
guhitamo uruhande rumwe mu gihe bikorana n’ibihugu bikomeye ku isi.
“Ibihugu ntibikwiye guhatirwa guhitamo uruhande kugira ngo
bikorane. Ntidushobora kongera kubaka icyizere tuvugana gusa n’abo duhuje
ibitekerezo,” Ruto yavuze.
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe
umaze igihe usaba ko Afurika ihabwa nibura imyanya ibiri ihoraho n’indi myanya
ibiri idahoraho mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro
n’Umutekano.
Iyi gahunda iri mu rwego rwo
gusaba ko imiterere y’akanama yahinduka kugira ngo ihagararire neza uko isi
iteye muri iki gihe.
Ruto yavuze ko amahame
mpuzamahanga ashobora gukomeza kubahirizwa, ariko inzego zashyizweho mu myaka
myinshi ishize zikwiye kuvugururwa kugira ngo zijyane n’ibihe.
Inama ya Partners for Multilateralism (P4M) yitabiriwe
n’abayobozi batandukanye, barimo Perezida w’Inama y’Ubumwe bw’u Burayi, António
Costa, na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney.
Abitabiriye iyi nama bongeye gushimangira ko bashyigikiye gahunda
y’imikoranire mpuzamahanga ishingiye ku Masezerano y’Umuryango w’Abibumbye,
ariko basaba ko inzego mpuzamahanga zirushaho kuba izihagarariye abantu benshi,
zirimo bose kandi zigira ubushobozi bwo gukemura ibibazo by’isi.