• Amakuru / MU-RWANDA


Amakimbirane yo mu ngo ari mu mpamvu ababyeyi bamwe bo mu Mujyi wa Kigali bavuga ko zituma batwita cyangwa babyara abana bafite ibiro bike, aho bavuga ko ihohoterwa ndetse no kutabona ifunguro rihagije bigira ingaruka ku buzima bw’umubyeyi utwite.

Ibi bibaye mu gihe imibare iheruka gutangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko umubare w’abana bavuka bafite ibiro bidahagije ukomeje kwiyongera mu Rwanda.

Bamwe mu babyeyi baganiriye kuri iki kibazo bavuga ko amakimbirane mu miryango, cyane cyane ihohoterwa rikorwa n’abagabo, atuma ababyeyi batwite bahangayika ndetse bamwe bakabura n’amahirwe yo kubona indyo yuzuye.

Inzobere mu by’ububyaza zishimangira ko umubyeyi utwite akeneye kwitabwaho no kwirinda ibintu bishobora kugira ingaruka ku buzima bwe n’ubw’umwana atwite. Zivuga kandi ko umufasha we akwiye kugira uruhare mu kumwitaho, kumufasha kubona indyo yuzuye no kumurinda ibibazo bishobora guhungabanya ubuzima bwe.

Abahanga bavuga ko kwita ku mubyeyi utwite kuva atangiye gutwita, kumujyana kwa muganga no kumufasha kubona indyo yuzuye ari ingenzi mu kugabanya ibyago byo kubyara umwana ufite ibiro bike.

Ibindi birebe muri iyi Video


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments