• Amakuru / MU-RWANDA


Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwatangaje ko abanyeshuri ibihumbi 17, bangana na 2%, bamaze kubarurwa ariko kugeza ubu ntibaragera ku ishuri kuva umwaka w’amashuri watangira. Ubukene buri mu mpamvu zagaragajwe nk’izishobora kuba zituma aba banyeshuri bataratangira amasomo.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Jean Bosco Ntibitura, yavuze ko aba banyeshuri badakwiye kwitiranywa n’abanyeshuri bataye ishuri, kuko ari abo ubuyobozi bwabaruye nk’abataratangira kujya ku ishuri muri uyu mwaka w’amashuri.

Ibi Guverineri Ntibitura yabivuze ku wa 24 Nzeri 2026, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru. Yasobanuye ko ubuyobozi bukomeje gukorana n’ababyeyi kugira ngo hamenyekane impamvu zituma aba bana bataragera ku mashuri.

Ati: “Turacyakomeza ubufatanye hagati y' ubuyobozi n’ababyeyi, kugira ngo tumenye impamvu aba bana bataraza ku ishuri.”

Mu mpamvu zagaragajwe n’ababyeyi harimo ubushobozi buke bwo kubona ibikoresho abana basabwa n’amashuri. Bamwe mu babyeyi bavuga ko kuba badafite ubushobozi bwo kugura ibikenerwa bituma abana babo batangira amasomo batinze.

Guverineri Ntibitura yavuze ko nubwo umubyeyi ashobora guhabwa urutonde rw’ibikoresho umwana akeneye, hari igihe ashobora kutabasha kubibona. Icyakora, yavuze ko ibyo bidakwiye kuba impamvu ituma umwana atagera ku ishuri.

Ati: “Nk’umubyeyi ashobora guhabwa ibyo ishuri risaba ariko ntabibone, ariko bakwiye kuvugana n’ishuri, ababyeyi bakaba bashaka ibyo bikenewe, abana bakaba bagiye ku ishuri.”

Guverineri Ntibitura yavuze ko ubukene buri mu mpamvu zishobora kuba zituma bamwe mu bana bataragera ku ishuri, cyane cyane ko hari imiryango itarabasha kubona ubushobozi bwo kuzuza ibyo abana bakeneye kugira ngo bajye kwiga.

Ati: “Ubukene burimo mu byatumye abana bataraza ku ishuri. Burya iyo umubyeyi atarabasha kubona ibyo umwana we akeneye kugira ngo ajye ku ishuri, ni ubukene buba bwabiteye.”

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba buvuga ko bugikomeje gukangurira ababyeyi kugeza abana ku ishuri, mu gihe abayobozi b’ibigo by’amashuri basabwa korohereza ababyeyi bafite imbogamizi zo kubona ibikoresho byose bikenewe.

Guverineri Ntibitura ati: “Turakomeza gukangurira ababyeyi kuzana abana ku ishuri, tunasaba abayobozi b’ibigo korohera ababyeyi, umwana ibyo abonye akaba yakoroherezwa agatangira kwiga mu gihe umubyeyi akibishaka.”

Ku bwitabire bw’abanyeshuri, kugeza ku wa 17 Nzeri 2026, ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba hari abanyeshuri 961.184 bari bamaze kwitabira amasomo, mu banyeshuri 988.176 bari bateganyijwe.

Kugeza ubu, ubwitabire bw’abanyeshuri mu Ntara y'Iburengerazuba bugeze kuri 98%.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments