• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Abasirikare babiri bakuru b’ubutabera bwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bapfiriye mu mpanuka y’indege yabereye mu mujyi wa Kenge, mu Ntara ya Kwango, mu burengerazuba bw’igihugu.

Igisirikare cya RDC (FARDC), cyatangaje ko Liyetena Jenerali Joseph Mutombo Katalayi Tiende, wari Perezida wa mbere w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, na Liyetena Jenerali Lucien René Likulia Bakumi, wari Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo, bari mu bantu bapfiriye muri iyo mpanuka.

Aba basirikare bakuru bari bavuye mu rugendo rw’akazi i Kikwit, mu Ntara ya Kwilu, ubwo indege barimo yakoraga impanuka mu gihe yari igiye gusubira i Kinshasa.

FARDC yatangaje ko abantu 16 bari muri iyo ndege bose bapfuye, barimo abo bategetsi babiri, abandi basirikare n’abakozi bane b’indege.

Urwego rushinzwe iperereza ku mpanuka z’indege muri RDC, Bureau Permanent d’Enquêtes sur les Accidents et Incidents d’Aviation (BPEA), rwemeje ko indege yo mu bwoko bwa LET 410 UVP, yari ikoreshwa na TRACEP Congo Aviation kandi ifite nimero 9S-GUC, yakoze impanuka i Kenge ku wa 25 Nzeri.

BPEA yavuze ko nta muntu n’umwe wari muri iyo ndege warokotse, ndetse ko itsinda ry’abashinzwe iperereza ryoherejwe ahabereye impanuka kugira ngo hamenyekane icyayiteye.

Kugeza ubu, impamvu yatumye iyo ndege ikora impanuka ntiramenyekana. Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane uko ibyabaye byagenze n’icyateye indege kugwa.

Urupfu rw’aba bategetsi babiri rukomeye mu butabera bwa gisirikare rubaye mu gihe RDC ikomeje guhangana n’umutekano muke n’intambara imaze igihe mu burasirazuba bw’igihugu.

Aba basirikare bakuru bari bafite uruhare mu manza zitandukanye za gisirikare zijyanye n’imirwano yo mu burasirazuba bwa RDC. Inkiko za gisirikare zari ziyobowe n’abayobozi bapfuye zaciye imanza zikomeye, zirimo izaregwamo abantu bashinjwaga gufasha imitwe yitwaje intwaro.

Muri izo manza harimo urwa Corneille Nangaa, uyobora ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC), ndetse n’izindi manza zaregwagamo abayobozi bakomeye, harimo n’uwahoze ari Perezida wa RDC, Joseph Kabila, washinjwaga n’ubutegetsi bwa Kinshasa kugira uruhare mu gushyigikira umutwe wa M23.

FARDC yunamiye aba bategetsi babiri, ibashimira imyaka bamaze bakorera igihugu, ivuga ko bakoze akazi kabo “mu cyubahiro, ubwitange no kutizigama.”

Abayobozi b’ingabo batangaje ko iperereza ryatangiye, kandi ko ibisubizo byaryo ari byo bizatanga amakuru arambuye ku cyateye iyi mpanuka.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments