• Amakuru / MU-RWANDA


Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yasabye imiryango isaga 214.000 ituye ahatagenwe guturwamo kwimukira mu bice byagenwe nk’ahagenewe imiturire n’imidugudu.

Aba baturage bangana na hafi 29% by’ingo zituye iyi Ntara. Guverineri yavuze ko impamvu ari uko ubutaka batuyeho butateganyijwe guturwamo, bityo Leta ikaba itazongera kuhageza ibikorwaremezo.

Mu ngo zigera kuri 671.000 zibarizwa mu Ntara y’Iburengerazuba, Guverineri yavuze ko izigera kuri 457.000, zingana na 71%, ari zo zituye ahagenwe nk’imidugudu.

Yasobanuye ko gahunda ari uko n’izindi ngo zituye ahatemewe guturwamo zigenda zimukira ahagenwe, kuko ibikorwaremezo birimo imihanda, amashanyarazi n’ibindi byibandwaho ahateganyijwe guturwamo.

Imiturire igamije kubungabunga ubutaka

Iyi gahunda ijyanye n’Ishusho Mbonera y’Imikoreshereze y’Ubutaka y’Igihugu kugeza mu 2050, yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri mu 2020.

Iteganya ko kugeza mu 2050, 70% by’Abanyarwanda bazaba batuye mu mijyi, mu gihe 30% bazaba batuye mu midugudu iri ahantu hatandukanye hirya no hino mu gihugu.

Mu Ntara y’Iburengerazuba habarurwa imidugudu 24 y’icyitegererezo ituyemo imiryango 1.801.

Hon. Bazatoha Adolphe, uyoboye itsinda ry’Inararibonye z’igihugu ryiga ku miturire, yavuze ko gusigasira imiturire iteye neza ari bumwe mu buryo bwo kurinda ubutaka bwagenerwa ubuhinzi n’amashyamba kugenda bugabanuka.

Iri tsinda ryagaragaje kandi ko imidugudu y’icyitegererezo ikwiye gukorerwamo impinduka zimwe, zirimo gukemura ikibazo cy’umwotsi uva mu gikoni no kubona ahabereye ho kumishiriza imyenda.

Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’umwotsi, ryagaragaje ko gukoresha gaz mu midugudu bishobora gufasha kugabanya ikoreshwa ry’inkwi.

Ku rwego rw’igihugu, ubutaka bwinshi bwagenewe ubuhinzi n’ubworozi, bungana na kilometero kare 12.433, mu gihe amashyamba yagenewe kilometero kare 7.725. Ahagenewe imiturire, ibikorwa remezo n’imihanda bingana na kilometero kare 3.980, naho amazi, imbago zayo n’ibishanga bikomye bikagenerwa kilometero kare 2.200.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments