Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko yafashe umwe mu bagabo batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Nshimiryayo Oswald, wishwe nyuma yo gukubitwa umuhini w’isuka mu mutwe.
Ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo
ku wa 25 rishyira ku wa 26 Nzeri 2026, mu Mudugudu wa Mpanda, Akagari ka
Mpanda, Umurenge wa Kibeho.
Amakuru avuga ko abo bagabo bari
bageze mu kabari ka Nshimiryayo basaba ikigage, ariko bakabwirwa ko cyashize.
Nyuma binjiye muri comptoir bashaka gufata inzoga ku ngufu, havuka imirwano
hagati yabo na nyiri akabari.
Mu gihe cyo kugundagurana, umwe
muri abo bagabo yakubise Nshimiryayo umuhini w’isuka mu mutwe. Yahise ajyanwa
ku Kigo Nderabuzima cya Kabilizi, mu Murenge wa Rusenge, ariko aza gupfa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu
Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko umwe mu bakekwaho kugira
uruhare muri uru rugomo yafashwe, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya
Kibeho, mu gihe abandi babiri bagishakishwa.
Yavuze ko ubugenzacyaha bwatangiye
iperereza kugira ngo hamenyekane neza uko ibyaha byakozwe n’uruhare rwa buri
wese.
Polisi yasabye abaturage kwirinda urugomo n’ibindi bikorwa
binyuranyije n’amategeko, inabasaba gutanga amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha
bikumirwe.