• Amakuru / POLITIKI


Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araqchi, yavuze ko igihugu cye kigishaka inzira ya dipolomasi yo gukemura amakimbirane afitanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko ko nanone cyiteguye kwirwanaho mu gihe cyaba kigabweho igitero.

Araqchi yavuze ibi ari i New York, aho yajyanye na Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, mu nama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye. Yagaragaje ko intumwa za Iran zagiye muri Amerika zifite intego yo gushaka uburyo ibiganiro by’amahoro byasubukurwa.

Mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru byo muri Amerika, Araqchi yavuze ko Iran yiteguye ibiganiro bya dipolomasi, ariko ko ishobora no guhangana n’ibitero bya gisirikare. 

Yagize ati: “Twiteguye dipolomasi. Nanone twiteguye intambara.” 

Aya magambo aje mu gihe amakimbirane hagati ya Washington na Tehran akomeje kwibanda cyane ku muhora wa Hormuz, inzira y’amazi ifite akamaro gakomeye mu bucuruzi bw’ingufu ku isi.

Ku wa 25 Nzeri 2026, Araqchi yatangaje ko Iran yashyikirije Leta Zunze Ubumwe za Amerika umugambi w’iminsi irindwi ugamije kongera gufungura iyo nzira y’amazi no gusubukura ibiganiro ku kibazo cya gahunda ya kirimbuzi ya Iran. 

Muri uwo mugambi, Iran ivuga ko Hormuz ishobora kongera gufungurwa mu gihe cy’iminsi irindwi, mu gihe Amerika yaba yujuje ibisabwa na Tehran. 

Mu byo Iran isaba harimo ko Amerika ihagarika ibitero n’ibikorwa bya gisirikare, gukuraho cyangwa kugabanya ingamba zo kuzitira ibyambu bya Iran, ikemerera Iran kongera kugurisha peteroli yayo, ndetse n’ibindi bisabwa bijyanye n’amasezerano y’agahenge yo ku wa 17 Kamena 2026.

Nyuma y’aho, Perezida wa Amerika Donald Trump yavuze ko yanze uwo mugambi w’iminsi irindwi watanzwe na Iran. Ku ruhande rwa Tehran, Araqchi yavuze ko Iran yari ikiri itegereje igisubizo cya nyuma cya Washington cyanyuzwa ku bahuza. 

Araqchi kandi yavuze ko Iran idashaka kugaragara nk’igihugu gifunga burundu umuryango wa dipolomasi. Yavuze ko Tehran ikomeje kuba yiteguye ibiganiro, ariko ko ibyo biganiro bigomba kuba bifite ibisubizo bifatika kandi bikubahiriza ibisabwa Iran yashyize imbere. 

Umuhora wa Hormuz ni ingenzi cyane ku isoko ry’ingufu ku isi, kuko ari inzira ikomeye ikoreshwa mu gutwara peteroli n’ibikomoka kuri peteroli biva mu bihugu byo mu Kigobe.

Kuba imirwano cyangwa amakimbirane byayihagarika bishobora kugira ingaruka ku bwikorezi bw’ibicuruzwa no ku biciro by’ingufu ku masoko mpuzamahanga.

Kugeza ku wa 27 Nzeri 2026, Iran yari yavuze ko itarabonera Amerika igisubizo cya nyuma cyanyujijwe ku bahuza ku mugambi wo kongera gufungura Hormuz. Araqchi yavuze ko Tehran izafata umwanzuro ukurikije igisubizo izahabwa na Washington. 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments