Abakinyi b’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika ya Ireland banze guhana ibiganza (gusuhuzanya) n’abakinnyi ba Israel mbere y’umukino wa UEFA Nations League wabereye i Debrecen muri Hongrie ku Cyumweru tariki ya 27 Nzeri 2026. Umukino warangiye Ireland itsinze Israel ibitego 3-0.
Mbere y’umukino, abakinyi b’amakipe yombi ntibakoze umuhango usanzwe wo guhana ibiganza no guhererekanya utubendera tw’amakipe. Dara O’Shea, kapiteni wa Ireland, yanze guhana ikiganza na kapiteni wa Israel, Manor Solomon, nubwo yahananye ibiganza n’abasifuzi. Umutoza wa Ireland, Heimir Hallgrímsson, na we ntiyahananye ikiganza na mugenzi we utoza Israel.
Mu gihe indirimbo yubahiriza igihugu cya Israel yaririmbwaga, abakinyi ba Ireland bubitse imitwe kandi amaboko bayashyira inyuma. Nanone kamdi bari bambaye imishumi y’umukara ku maboko, mu rwego FAI yavuze ko rwari urwibutso rw’abahitanywe n’amakimbirane hagati ya Israel na Palestine.
Umutoza Heimir Hallgrímsson yavuze ko ibyo ikipe ye yakoze byatumye ubutumwa bwayo bugera ku bantu benshi ku isi. Yavuze ko nubwo Ireland yahisemo gukina uwo mukino, hari uburyo abayobozi n’abakinnyi bashatse kugaragaza uko babona ikibazo cy’amakimbirane akomeje kuba muri Gaza.
Uyu mukino wari umaze iminsi uteza impaka muri Ireland. Hari abantu n’abakinnyi b’imikino itandukanye basabaga ikipe y’igihugu kudakina na Israel kubera ibikorwa bya gisirikare bya Israel muri Gaza. Itsinda Irish Sport for Palestine ryari ryanateguye ubukangurambaga bwo gusaba ko iyo mikino ihagarikwa.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Ireland (FAI), ryasabye UEFA gufata icyemezo kuri Israel, ariko UEFA ntiyahagaritse Israel muri iryo rushanwa. FAI yavuze kandi ko yahisemo gukomeza imikino nyuma yo kugisha inama abakinnyi, aho umubare munini wabo wemeye ko umukino ukinwa.
Umuzamu wa kabiri wa Ireland, Gavin Bazunu, we yahisemo kuva mu ikipe mbere y’uyu mukino ndetse ntiyifuza no gukina umukino wo kwishyura. Yavuze ko yafashe icyo cyemezo ashingiye ku myemerere ye bwite ko kwica abantu b’inzirakarengane ari ibintu bidakwiye.
Ku kibuga, Ireland yatangiye umukino neza cyane. Troy Parrott yafunguye amazamu ku munota wa 13, Adam Idah atsinda icya kabiri nyuma y’iminota itatu gusa, naho Jack Moylan atsinda icya gatatu ku munota wa 25. Ireland yagiye kuruhuka iyoboye ni ibitego 3-0, ari na ko umukino warangiye.
Uyu mukino wabereye muri Hongrie kuko Israel idashobora kwakirira imikino mpuzamahanga mu gihugu cyayo muri iki gihe. Stade ya Debrecen nta bafana benshi barimo kuko umubare muto w’abafana ba Israel ni bo bagaragaye mu kibuga.
Umukino wo kwishyura hagati ya Ireland na Israel uteganyijwe ku wa 04 Ukwakira 2026, ukazabera i Ba?ka Topola muri Serbia, na wo ukaba uteganyijwe gukinwa nta bafana bari mu kibuga kubera impamvu z’umutekano.
Igihe indirimbo yubahiriza igihugu cya Israel yaririmbwaga, abakinyi ba Ireland bubitse imitwe kandi amaboko bayashyira inyuma
Like This Post? Related Posts