Ikigo
cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative (RCA) cyasabye amakoperative
yo mu Rwanda kurushaho kwigira, agakoresha umutungo n’amikoro byayo mu bikorwa
byayo aho guhora ategereje inkunga ya Leta.
Ibi
byagarutswehpo n’Umuyobozi Mukuru wa RCA, Francis Kamanzi, ku wa 25 Nzeri 2026,
ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Amakoperative.
Kamanzi
yavuze ko amakoperative amaze kugera ku rwego rwo gushora imari mu mishinga
minini, harimo kubaka inganda, akwiye no kuba ashobora kwifasha mu kubona bimwe
mu bikoresho akenera mu bikorwa byayo.
Ati: “Iyo
koperative igeze ku rwego rwo kubaka uruganda rwayo, ntikwiriye kuba igisaba
inkunga y’ifumbire.”
Yashimangiye
ko RCA izakomeza gufasha amakoperative kongera ubumenyi n’ubushobozi mu
micungire y’umutungo, ariko na yo akiga gukoresha neza ibyo atunze no kwihaza
mu bikorwa byayo.
Iyi gahunda
yo gushishikariza amakoperative kwigira ije mu gihe RCA iri gukora isuzuma
ry’amakoperative atagikora, kugira ngo harebwe niba hari ashobora kongera
gukora.
Kamanzi
yavuze ko mu 2023 mu Rwanda habarurwaga amakoperative arenga 11,000, ariko
isuzuma ryakozwe rigaragaza ko hafi 3,900 yari atagikora.
RCA
irateganya kongera gusuzuma ayo makoperative kugira ngo hamenyekane ayafite
ubushobozi bwo gusubukura ibikorwa, afashwe kongera gukora no guteza imbere
abanyamuryango bayo.
Kamanzi
yavuze ko hari amakoperative atagikora kubera ko ibikorwa byayo bishingiye ku
bihembwe, cyane cyane ay’ubuhinzi, akora cyane mu gihe cy’isarura, ubundi
ibikorwa bimwe bigahagarara.
Yavuze ko
muri icyo gihe hari aho usanga imicungire mibi y’amafaranga yinjijwe mu gihe
cy’isarura ituma koperative itagira ubushobozi bwo kongera gukora mu gihembwe
gikurikiyeho.
Ati:
“Ushobora gusanga bagurisha umusaruro, igihembwe cyarangira bakicara
bagategereza. Iyo koperative idakora, amafaranga yabikijwe ashobora gufatwa
n’abayobozi bayo, bikayisigira ubushobozi buke bwo kongera gukora.”
Amakoperative
yasabye ubufasha mu bijyanye n’imisoro
Abayobozi
b’amakoperative na bo basabye ko hakongerwa ubufasha mu kubasobanurira
ibijyanye no kwiyandikisha ku misoro, kuyimenyekanisha no kuyishyura.
Perezida
w’ihuriro ry’amakoperative, Mediatrice Nyirabahinyuza, yavuze ko hari abayobozi
b’amakoperative batarasobanukirwa neza inshingano zabo mu bijyanye n’imisoro.
Yasabye ko
inzego zishinzwe imisoro zarushaho kwegera amakoperative, zikayafasha
gusobanukirwa ibisabwa no kubahiriza amategeko, aho kuyageraho cyane cyane mu
gihe cyo kuyahanisha kubera kutubahiriza inshingano z’imisoro.
Yavuze ko
hari amakoperative yagiye ahagarika ibikorwa kubera ibibazo by’imisoro.
Minisitiri
w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Kajangwe, yavuze ko Leta izakorana na RCA mu
gukemura imbogamizi amakoperative ahura na zo no kuyafasha kurushaho kugirira
akamaro abanyamuryango.
Kugeza ubu,
RCA ivuga ko mu Rwanda habarurwa amakoperative agera ku 7,000 yemewe
n’amategeko, afite abanyamuryango bagera kuri miliyoni 6.5. Harimo
amakoperative y’ibanze, amakoperative ahuza ay’ibanze, federasiyo ndetse
n’Urugaga rw’Igihugu rw’Amakoperative.
Like This Post? Related Posts