Umwana w’imyaka irindwi wo mu Karere ka Nyagatare, yapfuye nyuma yo kurya imbetezi, mu gihe abantu barenga 40 banyoye kuri urwo rwagwa na bo bagize ibibazo by’uburwayi byanwa kwa muganga.
Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru gishize, mu Mudugudu wa Rebero, mu Kagari ka Nyakigando, mu Murenge wa Katabagemu, mu Karere ka Nyagatare, mu Ntara y'Iburasirazuba, ubwo abaturage bo muri ako gace banywaga urwagwa ku muntu usanzwe arucuruza. Nyuma yo kurunywa, bamwe mu barunyoye batangiye kugira ibimenyetso by’uburwayi, bituma bajyanwa kwa muganga.
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyakigando, Higaniro Jean Eric, avuga ko bakiriye abarwayi bagera kuri 40 bari bafite ibibazo by’ubuzima bikekwa ko bifitanye isano n’urwo rwagwa banyoye.
Yagize ati: “Twari twakiriye 40, abantu 13 baravurwa barataha, 27 bajyanwa ku Bitaro bya Nyagatare. Ejo nimugoroba bampaye amakuru ko hasigayemo babiri, ndakeka ko bashobora kuba na bo barataha uyu munsi. Nta yandi makuru mfite arenze kuri ayo.”
Ku mwana witabye Imana, Higaniro yavuze ko yapfiriye ku Bitaro bya Nyagatare nyuma yo kuhagezwa ameze nabi cyane.
Ati: “Yaguye ku Bitaro bya Nyagatare. Gusa yagezeyo bisa n’aho byari byarangiye, kuko yaje ameze nabi bahita bamutwara.”
Umubyeyi w’umwana wapfuye, Nyiransekuye Claudine, yavuze ko umwana we yari yariye imbetezi, nyuma akagira uburwayi bukomeye agahita ajyanwa kwa muganga, ariko bikarangira ahasize ubuzima.
Yagize ati: “Nari nagiye mu kazi. Mvuyeyo nsanga umwana wanjye yarwaye. Umwana wanjye yari yariye imbetezi, nyuma aza kurwara cyane. Yagejejwe kwa muganga, ariko aza gupfa. Ni agahinda gakomeye gusa.”
Uyu mubyeyi yavuze ko umuryango we ukeka ko umwana ashobora kuba yaranyweye ku nzoga yahumanyijwe, asaba ko hakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe.
Abaturage banyoye kuri uru rwagwa bavuga ko mbere yo kurunywa nta kibazo bari bafite, ndetse bamwe bakaba bari basanzwe banywa inzoga nk’izi nta ngaruka zibagizeho. Ibi byatumye bakeka ko uru rwagwa rushobora kuba rwaragize ikibazo cy’ubuziranenge.
Abaturage basabye ko inzego bireba zakora iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyateye uburwayi bw’abanyoye kuri uru rwagwa n’urupfu rw’umwana.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, avuga ko amakuru y’iki kibazo yamenyekanye, ndetse ko ubuyobozi buri gukorana n’inzego bireba kugira ngo hamenyekane icyateye ubu burwayi n’urupfu rw’uwo mwana.
Yagize ati: “Aya makuru twayamenye. Iki kibazo cyatewe n’inyama n’inzoga zitujuje ubuziranenge, ariko turacyakora iperereza kugira ngo hamenyekane neza icyateye ubu burwayi n’urupfu rw’umwana.”
Kakooza yasabye abaturage kwitwararika ku biribwa n’ibinyobwa bakoresha, bakirinda ibicuruzwa bitizewe bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Yakomeje avuga ko abaturage bari bajyanywe kwa muganga kubera iki kibazo bose bamaze gusezererwa kwa muganga ubu bakaba bari mu miryango yabo.