Umuhanzikazi
Irahari Uwase Soleil, uzwi nka Zuba Ray, yujuje imyaka ibiri atangiye urugendo
rw’umuziki, nyuma yo kwerekanwa na Kina Music mu 2024, ubwo yari akiri
umunyeshuri wiga umuziki ku Ishuri ry’Umuziki ryo ku Nyundo.
Kina Music
yamutangaje ku mugaragaro ku wa 27 Nzeri 2024, ahita anatangirana n’indirimbo
ye ya mbere yise “Igisabo”, yakozwe na Producer Clement akaba ari nawe
washyinze inzu itunganya ikanafasha abahanzi ya Kina Music.
Kuva icyo
gihe, Zuba Ray yakomeje kwagura ibikorwa bye bya muzika, asohora ibihangano
bitandukanye birimo “Everyday” yakoranye na Nel Ngabo, “Utuntu”, ndetse na “Ese
Warikiniraga (Remix)”.
Muri
Mutarama 2026, Zuba Ray yongeye kugaragara mu ndirimbo “Ikirezi” yakoranye na
King James, nayo yakozwe na producer Clement.
Mu 2026
kandi yashyize hanze “Basara”, indirimbo iri mu bihangano bishya byagaragaye mu
rugendo rwe rwa muzika.
Kina Music,
yagarutse ku myaka ibiri ishize Zuba Ray atangiye umuziki, yashimiye abakunzi
be ku rukundo n’inkunga bamuhaye kuva yatangira kugeza ubu, inavuga ko afite
ibihangano byinshi biri gutegurwa.
Ku ruhande
rwa Zuba Ray yagize Ati “Imyaka ibiri irashize ntangiye urugendo rwanjye rwa
muzika, ariko iyo ndebye inyuma mba mfite amarangamutima menshi n’ibintu
byinshi byo kwibuka. Harimo imbogamizi ndetse n’ibihe byinshi byiza.”
Yagaragaje
ko uru rugendo rwamwigishije kwihangana, kwizera inzira yahisemo no kumenya ko
buri kintu kigira igihe cyacyo.
Ati “Ntabwo
ndi umuntu ukunda kwibuka ibibi cyane. Iyo ikintu kingoye, ngicamo, nkiga
ndetse ngakomeza. Byambereye isomo ryiza ryo kugira ukwihangana, kwizera inzira
ndi kunyuramo no kumenya ko buri kintu kiba gifite igihe cyacyo.”
Zuba Ray
yashimiye abantu yagiye ahura na bo n’abo bakoranye muri uru rugendo, avuga ko
bamufashije gukura mu buzima busanzwe no mu buhanzi.
Muri iyi
myaka ibiri, yasohoye indirimbo zitandukanye. Yavuze ko uyu mwaka wamubereye
uwihariye, kuko yasohoye indirimbo zakunzwe, bigatuma abantu barushaho kumenya
no kwishimira ibyo akora.
Ati “Nubwo
maze imyaka ibiri mu muziki, uyu wambereye umwaka wihariye. Nasohoye indirimbo
zakunzwe, abantu batangira kubona ibyo nkora. Kuri njye wari intangiriro.”
Uyu
muhanzikazi avuga ko akomeje kwiga no gukora cyane kugira ngo arusheho gutera
imbere no kugera ku rwego yifuza mu muziki.