• Amakuru / MU-RWANDA


Umubyeyi w’abana bane, barimo impanga z’amezi icyenda, wo mu Karere ka Ngoma aratabaza nyuma yo gusigara mu buzima bugoye, aho kuri ubu we n’abana be baba muri shitingi kubera kubura aho kuba.

Ni Tuyisenge Fortunee wo mu Kagari ka Gituza, Umurenge wa Rukumberi, Akarere ka Ngoma. Avuga ko nyuma y’uko we n’umugabo batandukanye, yasigaye ashinzwe kurera abana bane wenyine, mu gihe nta bushobozi buhagije afite bwo kubona ibyangombwa by’ibanze nk’amacumbi n’ibibatunga.

Tuyisenge avuga ko ubuzima bukomeje kumugora cyane, cyane cyane ko afite abana bakiri bato, barimo impanga z’amezi icyenda zisaba kwitabwaho no kubona ibibatunga bihagije.

Kuba adafite inzu yo kubamo byatumye uyu muryango uba muri shitingi, aho umubyeyi asaba ubufasha bw’abagiraneza n’inzego z’ubuyobozi kugira ngo abone aho kuba heza kandi abashe kurera abana be mu buzima bwiza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukumberi yemeye ko ubuyobozi buzafasha uyu muryango, mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’amacumbi n’ibindi bibazo by’ubuzima uyu muryango uhura na byo.

Uyu muryango usaba ko ubufasha bwihutishwa, cyane ko abana bakiri bato kandi ubuzima bwo muri shitingi bushobora kubashyira mu bibazo bitandukanye, cyane cyane mu gihe cy’imvura.

 Ibindi birebe muri iyi Video


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments