U Rwanda na
Jordan byasinye amasezerano y’ubufatanye agamije gukomeza guteza imbere
serivisi za Leta zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ndetse no kwagura
ikoreshwa ry’uburyo bwo kumenyekanisha umuntu hifashishijwe ikoranabuhanga,
buzwi nka digital identity.
Aya
masezerano yasinywe nyuma y’inama yahuje Minisitiri w’Ikoranabuhanga na
Inovasiyo w’u Rwanda, Paula Ingabire, na Minisitiri w’Ubukungu
bw’Ikoranabuhanga no Guhanga Imirimo muri Jordan, Eng. Sami Smeirat, i New York
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bari bitabiriye ibikorwa bijyanye
n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
Ubu
bufatanye bwitezweho gutuma ibihugu byombi bikomeza gusangira ubumenyi,
ubunararibonye n’ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye z’ingenzi mu iterambere
ry’ikoranabuhanga.
Kimwe mu
bice by’ingenzi bizibandwaho muri aya masezerano ni digital identity, uburyo
bufasha umuntu kwemeza umwirondoro we hifashishijwe ikoranabuhanga kugira ngo
abashe kubona serivisi zitandukanye.
U Rwanda na
Jordan byombi biri mu bihugu bikomeje gushyira imbaraga mu ikoreshwa
ry’ikoranabuhanga mu gutanga serivisi za Leta, mu rwego rwo kugabanya ingendo
abaturage bakora bajya ku biro bya Leta no kubafasha kubona serivisi mu buryo
bwihuse kandi bworoshye.
Mu Jordan,
urubuga rwa Sanad Digital ID rutuma abaturage bagera kuri serivisi nyinshi za
Leta ndetse n’iz’abikorera, aho ruhuza abakoresha na serivisi zirenga 550
zitangwa n’inzego za Leta ndetse na serivisi zitangwa n’ibigo birenga 50
by’abikorera.
Ubu buryo
bufasha abaturage gukoresha ikoranabuhanga mu kubona serivisi zitandukanye, aho
gukenera kujya ku biro bya buri rwego rutanga serivisi.
Mu Rwanda na
ho ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gutanga serivisi za Leta ryagutse cyane
binyuze ku rubuga rwa Irembo.
Irembo
rutuma abaturage basaba kandi bakabona serivisi zitandukanye za Leta
hifashishijwe murandasi, bityo ntibibe ngombwa ko buri gihe bajya ku biro
by’inzego zibishinzwe.
Iyi gahunda
yafashije mu guhindura uburyo abaturage bageramo serivisi, aho ikoranabuhanga
ryagiye rikoreshwa mu koroshya uburyo bwo gusaba serivisi no gukurikirana uko
zitangwa.
U Rwanda
kandi rukomeje guteza imbere gahunda ya digital identity, izafasha abaturage
kwemeza umwirondoro wabo mu buryo bw’ikoranabuhanga no gukoresha uwo mwirondoro
mu kubona serivisi zitandukanye zitangirwa ku ikoranabuhanga.
Usibye digital
identity, amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Jordan azibanda no ku bindi
bice by’ingenzi bigize ihinduka ry’ikoranabuhanga.
Muri byo
harimo ubwenge buhangano (AI), imicungire no kubika amakuru, umutekano
w’ikoranabuhanga, kurinda amakuru bwite, ibikorwa remezo by’itumanaho,
kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga ndetse no guhuza sisitemu zitandukanye
z’ikoranabuhanga.
Guhuza
sisitemu zitandukanye bizafasha ikoranabuhanga n’inzego zitandukanye
guhererekanya amakuru no gukorana mu buryo bworoshye, mu gihe hubahirizwa
umutekano n’ubwirinzi bw’amakuru.
Ku bijyanye
n’ubwenge buhangano, u Rwanda na Jordan bizasangira ubumenyi n’ubunararibonye
ku buryo ubwo buhanga bushobora gukoreshwa mu kunoza serivisi no gushakira
ibisubizo ibibazo bitandukanye.
Aya
masezerano ntagarukira ku guhanahana ibitekerezo gusa, kuko ateganya n’uburyo
inzego z’ibihugu byombi zizajya zisangira ubunararibonye mu bikorwa bifatika.
Harateganywa
ingendo zo kwigira ku bandi (study visits) ndetse na gahunda zo gusangira
ubumenyi, aho abayobozi n’abakozi bo mu nzego z’ikoranabuhanga bazajya basura
ibigo byo mu kindi gihugu kugira ngo bige ku bikorwa n’imikorere yabyo.
Ibi bizatuma
u Rwanda na Jordan bigira amahirwe yo kwigira ku byo buri gihugu kimaze
kugeraho, ndetse no kurebera hamwe uburyo ibibazo bishobora kugaragara mu
itangwa rya serivisi z’ikoranabuhanga byakemurwa.
Aya
masezerano aje mu gihe ibihugu byinshi ku Isi bikomeje gushyira imbaraga mu guhindura
imikorere ya Leta hifashishijwe ikoranabuhanga.
Intego ni
ukugira ngo serivisi zirusheho kuba zihuse, zorohere abaturage kuzigeraho kandi
zirusheho kugira umutekano.
Kuva
serivisi zitangirwa ku ikoranabuhanga, abaturage bashobora kugabanya igihe
n’amafaranga bakoreshaga bajya ku biro bitandukanye bya Leta, mu gihe inzego na
zo zibona uburyo bwo kunoza imikorere no gukurikirana serivisi zitangwa.
Ku Rwanda na
Jordan, ubu bufatanye butanga umwanya wo kurushaho guteza imbere inzego
z’ikoranabuhanga no kwagura serivisi abaturage bashobora kubona hifashishijwe
murandasi.
Amasezerano
azafasha kandi gukomeza imikoranire mu nzego ziri gutera imbere vuba, zirimo AI,
cybersecurity na digital identity, ndetse no guteza imbere uburyo bwo
guhererekanya amakuru hagati ya sisitemu zitandukanye.
Intego
rusange y’ubu bufatanye ni ugufasha ibihugu byombi gukomeza kubaka serivisi za
Leta zihuse, zizewe, zifite umutekano kandi zorohereza abaturage kuzigeraho, mu
gihe u Rwanda na Jordan bikomeza gusangira ubumenyi n’ubunararibonye mu rugendo
rwo kwihutisha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.
Like This Post? Related Posts