Umushoramari
ukomeye wo muri Zimbabwe, Wicknell Chivayo, n’umugore we Lucy Muteke, bari mu
bantu batandatu bapfiriye mu mpanuka ya kajugujugu yabereye mu gace ka Marondera,
mu burasirazuba bw’umurwa mukuru Harare.
Iyi mpanuka
yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 30 Nzeri 2026, ubwo kajugujugu
yari itwaye abantu batandatu yakoze impanuka mu gace ka Marondera Rural.
Abategetsi ba Zimbabwe bavuze ko nta muntu warokotse iyo mpanuka.
Wicknell
Chivayo yari umwe mu bacuruzi n’abashoramari bazwi cyane muri Zimbabwe, ndetse
yari azwi cyane kubera ubucuti yari afitanye n’abayobozi bakuru b’igihugu,
by’umwihariko Perezida Emmerson Mnangagwa.
Nk’uko
amakuru yatanzwe n’inzego za Zimbabwe abivuga, kajugujugu yakoze impanuka
ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba ku isaha yo muri Zimbabwe, mu gace ka
Marondera, ku birometero hafi 72 uvuye i Harare.
Umuvugizi wa
Leta, Nick Mangwana, yatangaje ko kajugujugu yari itwaye umucuruzi
w’ikirangirire, abandi bagenzi ndetse n’abapilote babiri.
Inzego
z’umutekano zahise zitangira ibikorwa byo gutabara no kumenya abantu bari muri
iyo ndege, ariko impanuka yari ikomeye cyane ku buryo umuriro watwitse cyane
ibisigazwa byayo ndetse bikagorana kumenya abahitanywe na yo.
Nyuma yaho,
umuryango wa Wicknell Chivayo wemeje ko uyu mushoramari n’umugore we Lucy Muteke
bari mu bantu bahitanywe n’iyi mpanuka.
Wicknell
Chivayo yari umwe mu bacuruzi bazwi cyane muri Zimbabwe, akaba yari afite
ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’imishinga ikomeye mu gihugu.
Yamenyekanye
cyane kubera ubuzima bwo ku rwego rwo hejuru yakundaga kugaragaza ku mbuga
nkoranyambaga, aho yagaragaraga mu modoka zihenze, mu ngendo ndetse anatanga
impano z’agaciro gakomeye ku bantu batandukanye.
Yari kandi
azwiho kuba yari hafi y’ishyaka riri ku butegetsi muri Zimbabwe, ZANU-PF, ndetse
n’Umukuru w’igihugu Emmerson Mnangagwa. Ibi byatumye aba umuntu uzwi cyane mu
ruhando rwa politiki n’ubucuruzi muri Zimbabwe.
Mu myaka ya
vuba, Chivayo yagiye agarukwaho cyane kubera amafaranga menshi yakundaga gukoresha
mu bikorwa byo gutanga impano.
Yagiye aha
abantu batandukanye imodoka zihenze, amafaranga ndetse n’izindi mpano, ibintu
byatumye izina rye rimenyekana cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Mu byumweru
bishize, amakuru avuga ko yari yatanze imodoka zirimo Rolls-Royce,
Mercedes-Benz G-Wagon na Maybach ku mupasiteri wo muri Zimbabwe n’umugore we.
Iyi
myitwarire yatumye aba umwe mu bantu bakurikiranwa cyane ku mbuga nkoranyambaga
muri Zimbabwe, aho bamwe bamushimiraga ibikorwa byo gufasha abandi, mu gihe
abandi bibazaga ku nkomoko y’umutungo we.
Chivayo
kandi yari azwiho kugirana umubano wa hafi n’abanyapolitiki bakomeye.
Urupfu rwe
rwakurikiwe n’ubutumwa bw’akababaro bwatanzwe n’abantu batandukanye, barimo
Perezida wa Kenya William Ruto, wavuze ko Chivayo yari inshuti ye magara.
Ruto yavuze
ko ababajwe cyane n’urupfu rwa Chivayo, umugore we Lucy Muteke ndetse n’abandi
bantu bahitanywe n’iyo mpanuka.
Uyu
mushoramari w’imyaka 43 asize izina ryari rimaze kumenyekana cyane muri
Zimbabwe kubera ubucuruzi bwe, ibikorwa byo gufasha abandi ndetse n’ubuzima bwo
ku rwego rwo hejuru yakundaga kugaragaza.
Like This Post? Related Posts