• Amakuru / MU-RWANDA


Bamwe mu batujwe mu Mudugudu w’Abatishoboye wa Cyeyeye, mu Kagari k’Amahoro, Umurenge wa Jabana, barasaba ko bimurwa nyuma y’uko muri aka gace hashyizwe inganda bavuga ko zatangiye kubagiraho ingaruka.

Aba baturage bavuga ko kuba batuye hafi y’inganda byatumye bahura n’ibibazo bitandukanye, birimo indwara z’ubuhumekero. Basaba ko ubuyobozi bwabafasha kubona ahandi ho gutura, kuko bavuga ko aho batuye hatakiri ahantu habereye kubaho.

Bamwe muri bo bavuga ko bamaze igihe bamenyeshejwe ko bazimurwa ndetse bakabariwa, ariko kugeza ubu bakaba batarimurwa. Bavuga ko bamaze igihe bategereje igikorwa cyo kwimurwa, ariko amaso akaba yarahereye mu kirere.

Aba baturage basaba ko ubuyobozi bwihutisha gahunda yo kubimura, kugira ngo babashe gutura ahantu hatabangamira ubuzima bwabo kandi habereye imibereho yabo.

Ibindi birebe muri iyi Video


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments