Umugabo witwa Nzitabakuze Jean Bosco wo mu Karere ka Bugesera akekwaho kwica nyina, Bankundiye Agnes w’imyaka 93, nyuma y’amakimbirane yo kugabana imitungo irimo ubutaka.
Ibi byabaye ku wa 29 Nzeri 2026, nyuma ya saa sita, mu Mudugudu wa
Rwibinyogote, Akagari ka Nemba, Umurenge wa Rweru, nyuma y’uko imvura yari
imaze kugwa.
Amakuru y’ibanze avuga ko uyu mugabo yari afitanye amakimbirane na nyina
ashingiye ku mutungo, cyane cyane ubutaka bw’umuryango (ingarigari).
Bankundiye Agnes, wari ufite imyaka 93, yahise yitaba Imana nyuma
y’ibyabaye.
Inzego z’umutekano zatangiye gukurikirana iby’uru rupfu, mu gihe
iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza uko ibyabaye byagenze n’impamvu
yabyo.
Ibindi birebe muri iyi
Video