Ingabire Victoire Umuhoza, ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, yabwiye Urukiko Rukuru rwa Kigali ko yemera ko ishyaka FDU Inkingi ryaje guhinduka umutwe w’abagizi ba nabi, ariko avuga ko ibyo byabaye mu gihe yari afunzwe.
Ingabire ari kuburanira muri uru rukiko kuva ku wa 18 Nzeri 2026, aho we n’abandi bantu icyenda, benshi muri bo bakaba barahoze ari abanyamuryango b’ishyaka rye DALFA Umurinzi ritaremerwa mu Rwanda, bareganwa ibyaha birindwi.
Abo bareganwa ni Hagenimana Hamad, Masengesho Emmanuel, Mutabazi Alphonse, Nahimana Marcel, Ndayishimiye Jean Claude, Nsengimana Theoneste, Rucubanganya Alexis, Sibomana Sylvain na Uwatuje Joyeuse.
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kane, tariki ya 01 Ukwakira 2026, Ingabire yakomeje kwiregura, ahakana by’umwihariko ko yaba yaragize uruhare mu bikorwa by’ihuriro P5, riyoborwa mu rwego rwa gisirikare na Kayumba Nyamwasa, ndetse n’ibya RUD Urunana.
Ingabire yasobanuye ko ubuyobozi bw’ihuriro P5 bwasimburanwagaho n’amashyaka n’amatsinda yari arigize, arimo FDU Inkingi, RNC, PDI-Imanzi na RUD Urunana. Yavuze ko igihe ubuyobozi bwari buri mu maboko ya FDU Inkingi, we yanze ubwo buyobozi.
Yabwiye urukiko ko mu gihe yari afunzwe ari bwo FDU Inkingi yoherezaga abantu mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kugira ngo bagire uruhare mu bikorwa byari bigamije gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda. Ku bw’iyo mpamvu, yavuze ko ibyo bikorwa atabigizemo uruhare.
Ingabire kandi yasobanuriye Urukiko Rukuru ko ubwo yafungurwaga mu 2018, yasanze abanyamuryango ba FDU Inkingi barakoze amakosa yo kuvanga komite y’ishyaka ikorera mu gihugu n’iyari hanze y’u Rwanda.
Yavuze ko yasabye ko ayo makosa akosorwa, ariko abanyamuryango ba FDU Inkingi bakabyanga. Yasobanuye ko, nubwo yari Perezida w’iri shyaka, atari afite ububasha bwo kurisesa. Ibyo ngo ni byo byatumye afata icyemezo cyo gushinga ishyaka DALFA Umurinzi mu 2019.
Ingabire yageze mu Rwanda mu 2010 avuye mu Buholandi. Mu kwiregura kwe, yavuze ko ataje mu Rwanda agamije gukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, ahubwo ko yari aje gukora politiki agamije impinduka binyuze mu nzira z’amahoro.
Yahakanye kandi ibivugwa n’Ubushinjacyaha ko DALFA Umurinzi yaba ari umutwe w’iterabwoba cyangwa uw’abagizi ba nabi.
Yakomeje avuga ko ishyaka ryashinzwe nyuma yo gutandukana na FDU Inkingi kandi ko nta bikorwa bigamije kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda ryigeze gukora.
Ingabire yagize ati: “DALFA Umurinzi ifite porogaramu-politiki yayo. Nta hagaragara ko ishaka kugirira nabi ubutegetsi buriho.”
Umucamanza yahagaritse iburanisha saa sita n’iminota 59, maze avuga ko urubanza ruzakomeza ku wa 05 Ukwakira 2026.
Ingabire Victoire Umuhoza yemereye urukiko ko FDU Inkingi yahindutse umutwe w’abagizi ba nabi
Like This Post? Related Posts