Leta ya Botswana
ikomeje gushyirwa ku gitutu n’abaharanira kubungaunga urube rw’ibinyabuzima muri
icyo gihugu nyuma ya ifashe icyemezo cyo
kwica Inzovu 23 mu rwego rwo kwizihiza Isabukuru yo kwizihiza imyaka 60
icyo gihugu kibonye ubwigenge wabaye ku wa 30 Nzeri 2026
Nyuma yo kwemera
icyo cyemezo cyo kwica izo nzovu
cyateje impaka zikomeye hagati ya Leta n’abaharanira uburenganzira bwo kubungabunga
urusobe rw’ibinyabuzima muri icyo gihugu .
Nubwo
byakomeje gutera imaka ndende
kubera izo nzovu 23 ,Minisiteri y’Ibidukikije yatanze n’uruhunshya rwo kwica izindi nyamanswa zo mu gasozi kugira ngo inyama zazo zagombaga gutangwa mu baturage mu rwego rwo kwizihiza uwo munsi
w’ubwigenge
Mu busanzwe Botswana Izwiho kuba aricyo gihugu cya mbere kw’isi gifite inzovu nyinshi
kw’isi aho ifite izirenga ibihumbi 130
Inyinshi
muri zo ziboneka mu Majyaruguru y’igihugu, cyane cyane mu gace gakikije Pariki
y’Igihugu ya Chobe ndetse n’ahazwi nka Okavango Delta, kamwe mu duce tw’ingenzi
cyane ku binyabuzima no ku bukerarugendo muri Botswana.
Kuba igihugu
gifite inzovu nyinshi byagiye bituma habaho impaka ku buryo bwo kuzicunga,
cyane cyane ku bijyanye n’ingaruka zishobora guterwa n’ubwinshi bwazo ku
bidukikije no ku baturage batuye hafi y’aho inyamaswa ziboneka.
Botswana
yari yarahagaritse ibikorwa byo guhiga inyamanswa mu mwaka wa 2014, ariko nyuma
y’imyaka itanu, mu 2019, igihugu cyongeye kubyemera.
Guverinoma
yashyizeho ibipimo by’umubare w’inyamaswa zishobora guhigwa, hagamijwe kugenzura
umubare w’inyamaswa zicwa ndetse no gutuma abaturage batuye hafi y’ahari
inyamaswa babona inyungu ziva mu micungire y’urusobe rw’ibinyabuzima.
Mu mwaka wa
2026, umubare w’inzovu zemerewe guhigwa mu rwego rw’ubuhigi bw’ibikombe wageze
kuri 430, uvuye kuri 410 zari zemerewe guhigwa mu mwaka wabanje.
Iyi gahunda
ikomeje guteza impaka muri Botswana no
hanze yayo, cyane cyane ku bijyanye no kumenya niba guhiga ari uburyo bukwiye
bwo gucunga umubare w’inzovu.
Imiryango
iharanira kubungabunga ibidukikije yakunze kunenga politiki ya Botswana yo
kwemerera guhiga inzovu.
Elephant
Protection Society ni umwe mu miryango wagaragaje impungenge ku cyemezo cyo
kwica inzovu mu rwego rwo kwizihiza ibirori by’igihugu.
Uyu muryango
uvuga ko kwica inzovu mu birori nk’ibi bishobora gusubiza inyuma imbaraga
zashyizwe mu kubungabunga izo nyamaswa ndetse bikaba byatuma abantu batangira
kubona iyicwa ryazo nk’ikintu gisanzwe.
Uyu muryango
kandi ugaragaza impungenge ko ibikorwa nk’ibi bishobora kugira ingaruka ku
rugamba rwo kurwanya ubucuruzi butemewe bw’inyamaswa n’ubushimusi.
Ikindi kintu
uyu muryango wagaragaje ni uko kurasa inzovu kenshi bishobora guhungabanya
imiterere n’imibanire isanzwe iba mu matsinda yazo, kuko inzovu ari inyamaswa
zifite imiterere y’imiryango n’imikoranire hagati yazo.
Abaturage na
bo bafite impungenge ku nyama
Usibye
ikibazo cyo kubungabunga inzovu, icyemezo cyo gutanga inyama z’inyamaswa
zahigwaga mu birori cyazamuye n’ikindi kibazo kijyanye n’ubuzima bw’abantu.
Bamwe mu
baturage bagaragaje impungenge ku ikoreshwa ry’inyama z’inyamaswa zo mu gasozi,
mu gihe Botswana ihanganye n’icyorezo cy’indwara zo mu kanwa n’amacandwe mu
matungo, izwi nka fièvre aphteuse.
Ibi byatumye
habaho impungenge ku bijyanye no gukoresha inyama z’inyamaswa no ku buryo
zakwitabwaho kugira ngo hatagira ibibazo by’ubuzima byiyongera.
Like This Post? Related Posts