Munyabarame Cyprien uzwi nka Gashuhe, wari umucuruzi ukomeye mu Mujyi wa Kigali, yapfuye urupfu rutunguranye aho yari yasohokeye muri Great Hôtel mu Kiyovu, bitera urujijo.
Amakuru atandukanye avuga ko mu Cyumweru gishize, Gashuhe yari yagiye gusura Kazungu ufungiye mu igororero rya Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali.
Nyuma yo kuganira, Kazungu ngo yamuhaye urupapuro rwanditseho amakuru ataramenyekana neza. Gashuhe ngo yararusohokanye ararujyana mu modoka ye.
Nyuma y’iminota mike, imodoka y’abashinzwe igororero ngo yaramukurikiye, iramuhagarika, bamusaba gutanga urwo rupapuro. Amakuru avuga ko yarabahaye, ubundi akomeza urugendo.
Ku munsi wakurikiyeho, bivugwa ko Gashuhe yahamagawe n’umukobwa bari bamaze iminsi batavuga batabanye neza. Uwo mukobwa ngo yamubwiye ko amukumbuye, maze bombi bemeranya guhura bakaganira bityo bakaba bakwiyunga.
Amakuru akomeza avuga ko bahuriye muri Great Hôtel Kiyovu, aho buri umwe yafashe icyumba gitandukanye kugira ngo batagaragara nk’abantu bari kumwe. Gashuhe ngo yafashe icyumba nimero 12, mu igorofa rya kabiri, mu gihe uwo mukobwa yafashe icyumba nimero 7.
Amakuru avuga ko amashusho ya CCTV yo muri iyo hôtel yerekana uwo mukobwa yinjira mu cyumba cya Gashuhe. Nyuma y’akanya gato, ngo haje abagabo babiri bambaye imyambaro isanzwe, bakomanga ku muryango w’icyumba nimero 12. Uwo mukobwa yarasohotse, agirana nabo ikiganiro kigufi, nyuma abo bagabo binjira mu cyumba. Bivugwa ko bamazemo iminota mike mbere yo kongera gusohoka.
Nyuma y’uko abo bagabo basohotse, uwo mukobwa na we ngo yasohotse mu cyumba arira, ahamagara umuyobozi wa hôtel witwa Rwema, amusaba ko baza gutabara. Amakuru avuga ko mugutabara basanze Gashuhe yari yapfuye, aho uwo mukobwa yavuze ko yaguye hejuru ye.
Abakozi ba hôtel n’abandi bantu bahageze ngo basanze Gashuhe yapfuye. Amakuru yatanzwe avuga ko yari afiyimenyesha tso by’ibikomere ku ijosi, ibintu byatumye havuka amakenga ku cyaba cyaramwishe.
Kugeza ubu, izina ry’uwo mukobwa ntabwo riramenyekana mu makuru yatanzwe. Hari kandi amakuru avuga ko hari abagerageje gusobanura urupfu rwa Gashuhe nk’ingaruka zo gukoresha imiti yongera akanyabugabo (ifasha mu gukora imibonano mpuzabitsina), ariko ntagihamya igaragaza ukuri kwabyo.
Impamvu nyayo y’urupfu rwa Munyabarame Cyprien Gashuhe, uruhare rw’abantu bagaragaye muri hôtel, ndetse n’ukuri ku byabaye mu cyumba nimero 12 biracyakurikiranwa n’inzego zibifitiye ububasha.